Mu gihe habura umunsi umwe ngo Shampiona y’icyiciro cya mbere irangire, APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo gutsindira Marines i Rubavu igitego kimwe cyatsinzwe na Sibomana Patrick.
Mu mukino wasoje iyindi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju biyoroheye, aho yayitsinze ibitego 6-0.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Irambona Eric, icya kabiri gitsindwa na Manishimwe Djabel nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amagaju, icya gatatu umuhungu wa Beckeni witwa Bizimana Rahamatullah.
Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kane cyatsinzwe na Manzi Thierry n’umutwe, nyuma ya koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel, maze umupira wenda kurangira Davis Kasirye yaje gutsinda igitego cya gatanu, mu gihe Nshuti Dominique Savio yaje gutsinda icya 6 ku mupira yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha.
Uko imikino y’umunsi wa 29 yagenze
Bugesera FC 2-1 AS Muhanga
Gicumbi FC 0-3 SC Kiyovu
AS Kigali 0-2 Police FC
Sunrise FC 1-1 Espoir FC
Marines 0-1 APR FC
Rayon Sports 6 Amagaju 0
Musanze FC 0-0 Rwamagana City FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Aper izatwara icyamahoro, naho rayon sports yasebye, ndi umufana wa aper murakoze, nd’ikanombe bingaro
Apr ntagikombe irabona niyitonde kuko ifite finari ikaze niyitsinda bazayihereze gikundiro yo izahora arigikundiro!
APR isigaje umukino umwe yawutsinda igikombe kikaba icyayo. Twizere ko itazahemukira abafana kandi Turayizeye.
Rayon Sport cool, Erega ukurwanya arazwi ariko uzahorana IGIKUNDIRO kuko urashamaje
Aba Reyon,ikinubaziranukubyinamberey,umuzikinaho APR OYEEE!!!!
Aba rayon bazahora mumagambo GS gutsinda 6 ntacyo biyimarira yamaze kurata.bategeze season itaha nkuko bisanzwe,APR oye komeza utsinde
.
apr igitwirigikombe nirangiza ireke rayon yisohokere
nahubundi apr se ninkaho itajyisohoka,nukugenda bakayikubitirakumukino wa 1 igahita igaruka yiruka ,apr itinya mugihugu kitaricyayo,kuko nka champions leage bavuzengo imikino apr ikina yose iyikinire mu rwanda yayitwara ariko iyoyumvako yagiyehanze biba ikibazo kuriyo
erega nubundi uwakunda yakunda rayon!!!
Ooooh ,Gikundiro mwakoze cyane ,
Gutsinda amagaju ibitego 6-0 .
wasanga batinye gukinira kumatara, ku ba Rayon sport courage.
ikibazo nuko rayon yibutse gutsinda apr yarangije gutwara igikombe kare.birababaje ngaho nimurwanire umwanya wa2 na mukura nayo ntiyoroshye gusa APR nayo ntijya irenga ijonjora iyo isohotse nayo yisubireho ijye igaragaza ko yatwaye shampiyona ibikwiriye nubwo iyitwara harimo amanyanga.
Ikipe izi gukina iba ibizi! RAYON SPORT ni ikipe koko! nubwo babujijwe kwitoza ntibihagarika gutsinda, izahora ari gikundiro, congs ku bareyo?