Kuri uyu wa Mbere ni bwo hakinwe imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, aho umukino wari witezwe cyane ari uwahuje ikipe ya Rayon Sports na Musanze kuri Stade Ubworoherane, umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ni yo yabonye uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, harimo umutwe watewe na Mael Dindjeke umunyezamu awukuramo, ndetse n’undi watewe na Essomba Willy Onana wari winjiye mu kibuga asimbuye.
















I Rubavu, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Marine FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael Pitchou ku munota wa 18 w’umukino ku mupira yari ahawe na Bizimana Amiss Coutinho, umukino urangira Kiyovu itahanye intsinzi.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze
– Musanze FC 0-0 Rayon Sports
– Marine FC 0-1 Kiyovu Sports
– La Jeunesse 2-2 Police FC
– Gicumbi FC 0-0 Bugesera FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|