Rayon Sports yanganyije na Musanze ikomeza gusatirwa na APR FC
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2 kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona bigabanya ikinyuranyo hagati yayo na APR FC yo yatsinze.

Wari umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utoroheye Rayon Sports, kuko yawutakarijemo amanota abiri bituma yegerwa na mucyeba APR FC mu manota. Ni umukino watsinzwemo ibitego bine byose by’imipira y’imiterekano,
Ku munota wa gatanu w’inyongera w’igice cya mbere, Rayon Sports yabonye koruneri iterwa na kapiteni Muhire Kevin maze Umunya-Senegal Fall Ngagne atsinda igitego cya mbere.
Ibyishimo ntabwo byamaze kabiri ariko kuri Rayon Sports itakinaga neza, kuko ku munota wa karindwi w’inyongera kuri iki igice cya mbere Musanze FC yabonye kufura, maze iterwa na Sunday Inemeste yishyura igitego amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Aziz Bassane, ishyiramo Adama Bagayogo wagiye agerageza amashoti ya kure akomeye, ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu agatabara. Rayon Sports kandi uko umukino wagendaga ikuramo abakinnyi barimo Iraguha Hadji, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier Seif na Fall Ngagne ishyiramo Biramahire Abeddy, Adolai Jalo, Nsabimana Aimable na Ishimwe Fiston.
Amakipe yakinaga umukino uringaniye, ku munota wa 79 Rayon Sports yongeye kubona kufura na yo iterwa na Muhire Kevin, Fall Ngagne atsinda igitego cye cya 11 muri shampiyona.
Hari hakiri ikizere kugeza ku munota wa 89, ubwo Musanze FC yabona undi mupira w’umuterekano watewe na Konfor Bertrand maze Adeaga Johnson ashyiraho umutwe atsinda igitego cya kabiri, Aba-Rayons batangira gusohoka gacye gacye, iminota ine y’inyogera yarenzeho indi ibiri irangira amakipe anganyije 2-2.

Kunganya kwa Rayon Sports byatumye n’ubundi ikomezanya umwanya wa mbere n’amanota 37, ariko amanota atanu yayitandukanyaga na APR FC ya kabiri ajya kuri abiri kuko iyi kipe ifite amanota 34, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 byatsinzwe na Denis Omedi.
Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa 16, AS Kigali yatsinze Bugesera FC 1-0, Mukura VS itsinda Muhazi United 1-0, Rutsiro FC inganya na Police FC 0-0 mu gihe Amagaju yatsinzwe na Etincelles FC.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR FC IFITE AMANOTA ANGAHE