Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino ufungura Stade Amahoro ivuguruye

Umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi muri Stade Amahoro ivuguruye yakubise yuzuye, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Benshi bari bafite amatsiko yo kugera bwa mbere muri iyi Stade imaze igihe ivugururwa
Benshi bari bafite amatsiko yo kugera bwa mbere muri iyi Stade imaze igihe ivugururwa

Ni umukino wari witabiriwe cyane kuko abafana buzuye iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asa n’ayigana mbese nta ruhande rugaragaza ko rufite inyota yo gutsinda, ariko kandi hari hakiri kare.

Amakipe yombi yari afitemo amasura mashya mu kibuga. Nko ku ruhande rwa Rayon Sports hagaragayemo Niyonzima Olivier (Sefu), Jackson Lunanga, Nshimiyimana Emmanuel, Yenga, Ndayishimiye Richard n’abandi.

Ku ruhande rwa APR FC na ho harimo abakinnyi bashya nka Mugiraneza Frodouard, Byiringiro Gilbert ndetse na Dushimimana Olivier.

Ku munota wa cyenda, ikipe ya APR FC binyuze kuri Kategaya Elia, yahushije uburyo bwa mbere ku mupira yateye ashaka gutungura umunyezamu ariko umupira uca ku ruhande.

Ku munota wa 11 w’umukino, Rayon Sports yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira wari uhinduwe na Ganijuru Elie maze Umunya-Uganda Charles Bbaale arawuhusha.

Ku munota wa 17, Muhire Kevin yongeye gucomekerwa umupira na Iraguha Hadji, arahindukira atera ishoti rinyura ku izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

Kugeza ku munota wa 30, ikipe ya Rayon Sports yahererekanyaga neza.

Ku munota wa 30, ikipe ya APR FC yakoze impinduka za mbere, isimbuza Kategaya Elia maze binjiza Ramadhan Niyibizi.

Rayon sports yakomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC yasaga n’ikinira inyuma.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 30, abafana bose bari muri stade amahoro, bahagurukiye icyarimwe maze bakoma amashyi bishimira imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yongeye kwinjira neza mu mukino ihererekanya neza.

Rwarutabura, umukunzi wa Rayon Sports yari yitwaje Bibiliya
Rwarutabura, umukunzi wa Rayon Sports yari yitwaje Bibiliya

Ku munota wa 61, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Ayenga na Iraguha Hadji basimburwa na Mugisha Desire ndetse na Ibiok.

Ku munota wa 72, Charles Bbaale wa Rayon Sports yongeye guhabwa umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina, maze awuteye ufatwa neza na Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 76, ikipe ya APR FC yakoze izindi mpinduka yinjizamo Tuyisenge Arsene asimbura Mugisha Gilbert.

Mu minota itandatu ya nyuma, ikipe ya Rayon Sports yageragezaga gushaka uburyo yatahana igitego ariko ibyemezo byayo bya nyuma bihabana n’ibyifuzo byabo.

Rayon Sports yongeye gukora impinduka ku munota wa 87 aho Karenga Lenga yasimbuye umugande Charles Bbaale utagize kinini afasha Rayon Sports.

Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje kuri uyu mukino

Rayon Sports yakomeje kugora cyane ikipe ya APR ariko biba iby’ubusa.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umusifuzi wa kane, Rulisa Patience, yerekanye iminota itatu y’inyongera ariko na yo ntiyagira icyo ihindura.

Ishimwe Ganijuru Elie ukina inyuma ibumoso
Ishimwe Ganijuru Elie ukina inyuma ibumoso
Muhire Kevin(hagati) Charles Bbaale(ibumoso) na Nsabimana Aimable (iburyo) bajya inama
Muhire Kevin(hagati) Charles Bbaale(ibumoso) na Nsabimana Aimable (iburyo) bajya inama
Charles Bbaale agerageza gucenga Mugisha Gilbert wa APR FC
Charles Bbaale agerageza gucenga Mugisha Gilbert wa APR FC
Niyonzima Olivier Seif (wambaye nimero 8) ushobora gusinyira Rayon Sports yavuyemo mu 2019 ajya muri APR FC, yakinnye uyu mukino
Niyonzima Olivier Seif (wambaye nimero 8) ushobora gusinyira Rayon Sports yavuyemo mu 2019 ajya muri APR FC, yakinnye uyu mukino

Amafoto: Umurerwa Delphin

National Football League

Ibitekerezo   ( 3 )

MFITEIMPANOYOGUKINAUMUPIRAWAMAGUARIKONABUZEUWANZAMU MUMFASHIJE MUKAMAAMAHIRWEYOKUNCAKIRAUBAFASHA MUMAMAGAREKURI (0793424690) NDABINGIZE IMANAIBAHEUMUGISHA MURAKOZE MUNKOREYEUBUFASHANAZABAHEMBABISHIMISHIJE

MANISHIMWESAMUEL yanditse ku itariki ya: 18-06-2024  →  Musubize

Hari ibintu nabonye bitagenze neza:

Imyinjirize rwose yari hasi cyane.Stade ifite imiryango irenga 5 ariko hafunguwe umuryango umwe gusa , byateje umuvundo, abantu baciye umuryango wa stade, abandi bakomeretse. Police yakubise abafana kandi nyamara ariyo yateje ikibazo idafungura imiryango ihagije.
Ubutaha bikosorwe nahubundi harigihe hazapfira abafana ugasanga na stade irahagaritswe nkuko tujya tubyumva ahandi.

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 16-06-2024  →  Musubize

APR yaducitse nahu butaha!

Jemus yanditse ku itariki ya: 16-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka