Ni umukino wakinwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Gashyantare, kuri Kigali Pele stadium, aho ibitego by Taha ku munota wa gatatu ndetse na Likau Kitoko ku munota wa 77 aribyo byatandukanyije impande zombi.
Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda n’igice, aho watangiranye imbaraga nyinshi ku ikipe ya Al Hilal SC ndetse ku munota gusa w’umukino yabonaga amahirwe yayo ya mbere imbere y’izamu rya Rayon Sports, yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Abdelrazig Taha, waherejwe umupira na Jean Claude Girumugisha.
Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gushaka ikindi gitego ikoresheje impande zayo haba iburyo kuruhande rwa Adama Coulibali ndetse na Girumugisha wasatiraga izamu aciye ibumoso, ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports burimo Bayisenge Emery na Ramazani Tshimanga bakomeza kwitwara neza.
Ku munota wa 37, Aziz Bassane yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Al Hilal SC, ariko Ernest Luzolo amukuraho umupira, umusifuzi Nsabimana Celestin ahamya ko yakoze ikosa maze Bassane agaragaza ibimenyetso ko atishimiye ibyemezo by’umusifuzi byanamuviriyemo guhabwa ikarita y’umuhondo maze Igice cya mbere kirangira ikipe ya Al Hilal iri imbere n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Rayon Sports ari na ko ibyaza umusaruro umurindi w’abafana bayo bari bitabiriye ku bwinshi kuri Kigali Pele Stadium.
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yakoze impinduka akuramo Tambwe Gloire wabonaga ko agaragaza ibimenyetso byo ku nanirwa maze yinjiza Faustin Likau yongera imbaraga hagati mu kibuga.
Akimara kwinjira, ku munota wa 77, yaboneye Rayon Sports igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Richard Ndayishimiye wasimbuye Yannick Bangala, awushyira ku mutwe umunyezamu wa Al Hilal SC ntiyamenya aho unyuze.
Rayon Sports yahise igira imbaraga zidasanzwe icurika ikibuga itangira gusatirana imbaraga, ndetse ku munota wa 89 yagerageje uburyo ku ishoti rikomeye rya Richard Ndayishimiye, ariko umupira unyura hejuru y’izamu. Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri muri uyu mukino, ahita yerekwa n’ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga.
Nyuma yo kunganya uyu mukino Gikundiro yujuje imikino itanu idatsindwa, aho yagwije amanota 36 ku mwanya wa gatanu, amanota inganya na Police FC ya kane aho yo yanganyije na Rutsiro FC 0-0, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 wabereye mu Karere ka Rubavu.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Gikundiro yacu izabikora bikuza irigutanga ikizere kandi umutoza nawe yakosoye ibitamezeneza kandi inota 1 twabonye ntabwo aribibipe?