
Ikipe ya Young Africans isanzwe ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo, itunguriwe kuri Stade Regional y’i Nyamirambo ihatsindirwa igitego kimwe cyari gihagije mu guha icyizere abafana ba Rayon Sports.
Inkuru irambuye turacyayibategurira ariko twabibutsa ko tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 izaba kuwa Mbere tariki 3 Nzeri 2018.
Nyuma yo gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda mu marushanwa nyafurika, Rayon Sports ikoze andi mateka yo kugera muri 1/4 muri CAF Confederation Cup.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino wari witabiriwe n’amagana y’abafana ba Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira Young Africans, yaje kubona igitego ku munota wa 19 w’umukino, ku mupira wazamukanwe na Nyandwi Sadam ahita awuhereza Bimenyimana Bonfils Caleb, nawe atazuyaje yaje guhita awutereka mu izamu, Rayon iba ibonye igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego cya kabiri, ari nako Yanga ishakisha igitego cyo kwishyura, ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze cya gitego 1-0.
Rayon Sports byahise biyihesha itike ya 1/4 cya CAF Confederation Cup n’amanota 9, aho yaje inyuma ya USM Alger ifite amanota 11 nyuma yo gutsinda Gor Mahia ibitego 2-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul; Nyandwi Sadam, Eric Rutanga, Donkor Prosper Kuka, Mugisha François Master, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb
Young Africans: Benno Kakolanya, Gadiel Michael Kamagi, Pius Buswita, Kevin Patrick Yondani, Abdalah Shaibu, Heritier Makambo, Ibrahim Hajibu Migomba Matheo Simon, Deus Kaseke, Vicent Chikupe, Raphael Daudi Loth
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uko byagenda kose ntimuzigera mubona Real Madrid iri gufana FC Barcelone muri Chapions League.
Iyi ntsinzi twari tuyikeneye. Gusa hari abafana ngaya, niba mfana Rayon sport, Apr yasohokera Igihugu nkifuzako yatsindwa, ufana Apr akifuzako Rayon itsindwa kandi yaserukiye Abanyarwanda, mbona ntarukundo dufite rwose. Equipe iyariyoyose niba yasohotse yasohokeye guhesha ishema u Rwanda, dukwiye kuyijya inyuma tukayishyigikira. Murakoze!!!!
Ibyo uvuga sinzi aho ubikura, byigumanire. Ntabwo nafana igikona apr niyo bagihindura ikipe y’igihugu. Umucyo (Rayon Sports) uzahora ari umucyo ntabwo wahinduka umwijima (apr fc). hahaha genda gikundiro urakundwa.