Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’umuterankunga wayo mukuru “SKOL”, bamuritse ku mugaragaro umwambaro uzambarwa n’iyi kipe mu gikombe cy’Amahoro gitangira kuri uyu wa Gatatu.

Ni imyambaro irimo iyiganjemo ibara ry’ubururu izajya yambrwa mu gihe ikipe yakiriye imikino, umwambaro wiganjemo umweru ku mipira izajya yambarwa ku mikino ikipe itazaba yakiriye, ndetse n’umwambaro ufite imipra y’umuhondo n’amakabutura y’umukara uzaba ari umwambaro wa gatatu.
Usibye iyi myambaro y’ikipe kandi kandi hanamuritswe umwambaro w’abafana uzajya ugurishwa ibihumbi 15 Frws ku mufana wifuza kuwambara, ikazajya igurishwa ku biro by’ikipe ya Rayon Sports.
Mu kumurika uyu mwambaro hasobanuwe mu kuwukora hagendewe ku mateka y’ikipe ya Rayon Sports ikomoka mu karere ka Nyanza, akarere gafatwa nk’igicumbi cy’umuco ari nayo hashyizwemo imigongo ifatwa nk’ikirango cy’umuco nyarwanda.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Iyo myambaro yari ikenewe cyane kuko iyo bari bafite yadusebyaga nka Gikundiro
Iyo myambaro yari ikenewe cyane kuko iyo bari bafite yadusebyaga nka Gikundiro
Rayon Sport wagiye umenya uko ureshya !!!!!!!!
ese rayo ntiyaba ishaka kwifotoza kurusha uko yashaka intsinzi? nabyo nibyiza ariko hagurwe abakinnyi bashoboye kwifotoza bizaza twatsinze.