Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’i Burundi Jules Ulimwengu, yamaze kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports yari imaze imwifuza.

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yari yaramaze kumvikana n’uyu mukinnyi, hari hategerejwe ko ikipe ya Rayon Sports yumvikana na Sunrise, ngo hagurwe amasezerano y’umwaka n’igice uyu mukinnyi yari asigaje muri Sunrise.
Jules Ulimwengu umwe mu bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi Shampiona aho afite ibitego 9, yagiye muri Sunrise avuye muri Lydia Ludic y’i Burundi.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turamucyeneye umukinnyi nkuriya kbs naze duhondagure,amakipe.
Naze twece imihigo yikipe yacudukunda Gikundiro