Mu rwego rwo kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Kirehe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yari yimwe ikibuga cya Skol cyo mu Nzove yari imaze iminsi ikoreramo imyitozo, ikaza kandi no kugerageza gukorera kuri Stade Mumena ntibiyikundire, uyu munsi yakoreye kuri Ferwafa.
Iki kibazo ngo nticyabangamiye imyiteguro y’ikipe
Mu kiganiro twagiranye n’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier, yadutangarije ko icya ngombwa ari uko ikipe ye ibona aho ikorera imyitozo kandi abakinnyi bakaba bameze neza.
Yagize ati "Aho twakoreshereza imyitozo hose nta kintu na kimwe byadutwara, abakinnyi bafite ishyaka kandi biteguye neza, kandi twabwiwe ko ku wa mbere dushobora kuzasubira mu Nzove aho twakoreraga imyitozo"
Ikipe ya Rayon Sports iri gutegura umukino izakiramo ikipe ya Kirehe, uyu munsi ukaba uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu
Amafoto y’imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports











National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon ni ikipe ikwiye kubahwa,erega ihesha ishems igihugu cyacu.
Rayon ni ikipe ikwiye kubahwa,erega ihesha ishems igihugu cyacu.
tubarinyuma ntibazongere kutubabaza nkuko babikoze kuribugesera baturijije banaduteranya nabagore bitonde rero kandi bashiremo kurajye badutsindire kirehe
sukubeshya Rayon sport ibyayo ntanarimwe bizasobanuka, bazisubirire kuri malaria kuko kwirirwa basiragira bisebya izina ryabo.gusa abayobozi bayo bakwiye kwicara bagashakisha ikibuga, naho ubundi nanjye nababwira ko mbemereye ikibuga i rutunga kd atari icyanjye bakaza.
Icyo kibuga uzakihere APR kuko nayo irakodesha arikose ubundi hari uwakubwiyeko twabuze ikibuga .?twitoreza aho dushaka cyane hose ari ugukodesha nkizindi zose za hano mu Rwanda