
Icyo gikombe yagihawe nyuma y’uwo mukino warangiye Rayon Sports itsinde Azam FC ibitego 04 kuri 02.
Uwo mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Nyakanga 2017.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31 w’igice cya mbere ubwo Nshuti Dominique Savio yakataga umupira maze Pierrot Kwizera agatsindisha umutwe.
Igitego cyo kwishyura cya Azam FC cyabometse ku munota wa 41 gitsinzwe na Kheri Abdallah maze igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Igice cya kabiri kigitangira Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 49 cyatsinzwe na Nshuti Dominiqque Savio ku burangare bw’ab’inyuma ba Azam FC.

Azam FC yishyuye icyo gitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Yahaya Mohammed
Igitego cya gatatu cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 67 aho cya tsinzwe na Muhire Kevin mu gihe icy’agashinguracumu cyatsinzwe ku munota wa nyuma wa 90 gitsinzwe na Shassir Nahimana bityo Rayon Sports ishyikirizwa igikombe yatwaye n’ibyishimo byinshi.



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|