Nyuma y’aho mu minsi ishize ikipe ya Rayon Sports isinyishirije umunyezamu Kwizera Olivier ndetse n’umutoza Guy Bukasa bose bahoze mu ikipe ya Gasogi United, ubu ikipe ya Rayon Sports yongeye kugura rutahizamu uri mu bo Gasogi yagenderagaho.

Uwo ni Manasseh Mutatu Mbedi, ukina asatira izamu ariko anyuze ku mpande cyangwa agakina inyuma ya ba rutahizamu, akaba yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru nk’uko Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabitangaje anyuze ku rubuga rwe rwa twitter.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi w’imyaka 21 agomba gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu muri Rayon Sports, mu gihe ibyo umuyobozi wa Gasogi KNC ndetse n’Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate baza kuba bashyize mu bikorwa ibyo bumvikanye kuri iki cyumweru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
buriwese yakwifuza guhura nikipe itajegajega. mbese yiteguye neza! icyagirango ubushobozi buzaboneke kumakipe yose maze zigure burimukinnyi zifuza byatuma tubona champiyona iryoshye. knc yasanye ikosora mu rwanda. akomerezaho pe
Rayon sport iri kwitegura neza, bayitege! Andi makipe n’ayo nategure,agure abakinnyi beza maze tuzabone shampiyona ishyushye.
Reyon yacu irigukora umuti nizane namuhajili.ahasigaye tuzahane amakipe