Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports yerekanye umuterankunga bazajya bakorana mu myaka ine iri imbere, aho iyi mwaka izarangira Rayon Sports ihawe amafaranga angana na Miliyoni 237, zishobora kuziyongeraho Miliyoni 10 igihe Rayon Sports izajya igera mu matsinda ya Champions league, Miliyoni 5 igihe itwaye igikombe cya Shampiona, na Miliyoni 2Frws igihe itwaye igikombe cy’Amahoro, zose hamwe zikaba zaba Miliyoni 305Frws.

Mu mwaka wa mbere ikipe ya Rayon Sports izahabwa Miliyoni 54 Frws, umwaka wa kabiri ihabwe Miliyoni 59 Frws, umwaka wa gatatu ihabwe Miliyoni 61Frws, umwaka wa gatatu ihabwe Miliyoni 63 Frws, ayo yose akaba ashobora kuzajya agenda yiyongeraho amafaranga y’agahimbazamusyi twavuzwe haruguru.


Gacinya Chance Denis wari uhagarariye ikipe ya Rayon Sports, yadutangarije ko ayo mafaranga bazajya bayahabwa buri kwezi, anadutangariza ko aya masezerano atazabangamira umuterankunga bari basanzwe bafite.
Yagize ati “Umwenda tuzambara uzaba ari umwenda mushya kandi uriho abatarenkunga bose, iyo ndi hano abo dufatanyije tuba tubiziranyeho, uku turi mu nzibacyuho buri wese afite ibyo ashinzwe, bimwe mu byo nshinzwe harimo kureberera ikipe, icyo twese dushyize imbere ni uko ikipe igomba kubaho neza kandi ikabaho ari ikipe ikomeye, ndumva rero nta mukunzi wa Rayon Sports utakwishimira ko ikipe ibona abaterankunga”

Fezabet izajya inakorana kandi n’ikipe ya Etincelles ndetse na Mukura nk’uko byavuzwe, ibaye umufatanyabikorwa wa kabiri ikipe ya Rayon Sports igize nyuma ya Skol bamaranye imyaka itatu, aho biteganijwe ko Rayon Sports mu minsi iri imbere izatangira no gukorera imyitozo ku kibuga bubakiwe n’urwo ruganda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|