Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru w’abagore itsinze ikipe y’Indahangarwa kuri penariti 4-3 mu mukino warangiye ari igitego 1-1 kuri Stade ya Bugesera.

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira cyane, ndetse ku munota wa mbere byashobokaga ko yakagombye kuba yabonye igitego ku mupira waturutse muri koruneri maze umunyakenyakazi Judith Atieno awushyira ku mutwe ufata igiti cy’izamu.
Ku munota wa gatanu, rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Manizabayo Florence, yacomekewe umupira ari wenyine maze agerageza kuroba umunyezamu w’Indahangarwa ariko umuzamu awohereza muri koruneri.
Kugeza ku munota wa 10 nta buryo na bumwe ikipe y’Indahangarwa yari yagerageje imbere y’izamu rya Rayon Sports.

Judith Atieno ukomoka mu gihugu cya Kenya yakomeje kotsa igitutu ikipe y’Indahangarwa cyane ahindura imipira yavaga ku ruhande ariko ubusatirizi bwa Rayon Sports burimo Manizabayo Florence bukananirwa gushyira umupira mu rushundura.
Ku munota wa 17 w’umukino, ikipe y’Indahangarwa yasaga n’imaze kumenyera ndetse no kubonana neza yatangiye gutera amashoti maremare mu izamu rya Rayon Sports kuko kwinjiramo bahererekanya byari byamaze kwanga ariko nabwo umunyezamu wa Rayon Sports Niyonsaba Jeanne ababera ibamba.
Ku munota wa 22 w’igice cya mbere, Umunyakenyakazi Judith Atieno yafunguye amazamu ku mupira yacomekewe n’abo hagati maze aroba umunyezamu w’Indahangarwa Muhimpundu Diane igitego kiba kirinjiye.

Iminota 45 y’umukino yarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bw’Indahangarwa, ikipe ibazarizwa i Kabarondo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rw’Indahangarwa Women Football Club wabonaga ko bari bakosoye amwe mu makosa yabaranze mu gice cya mbere.
Ku munota wa 60 ikipe y’Indahangarwa yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mushimiyimana Marie Claire ku ishoti yatereye kure maze umunyezamu wa Rayon Sports ananirwa kuwukuramo uruhukira mu rushundura.

Ikipe ya Rayon Sports yagowe cyane n’iminota ya nyuma kuko ikipe y’Indahangarwa yari ihagaze neza cyane mu gice cy’ubwugarizi.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe maze abasifuzi bavuga ko nta kindi gikurikira usibye Penaliti.
Ibi ntabwo byumvikanyweho n’amakipe yombi ndetse n’ubuyobozi bwa Federasiyo kuko ikipe ya Rayon Sports yo yavugaga ko bagomba gukina iminota 30 y’inyongera naho ubuyobozi bwo bukavuga ko bagomba gutera Penaliti.
Nyuma y’amahane menshi no kutumvikana, haje gukirikiraho ibiganiro ku bo bireba maze hemezwa ko bagomba gutera Penaliti.

Muri Penaliti zirindwi zatewe kuri buri ruhande, ikipe ya Rayon Sports yinjije Penaliti enye mu gihe Indahangarwa zo zinjije Penaliti eshatu.
Uyu ni umwaka wa mbere ikipe ya Rayon Sports yari ikinnye mu cyiciro cya kabiri ndetse ukaba ari na wo mwaka yashinzwemo ikaba yegukanye igikombe ndetse ikaba yaramaze no kuzamuka mu cyiciro cya mbere aho umwaka utaha w’imikino izaba ibarizwa mu cyiciro cya mbere.
Uko Penaliti zagenze:
Rayon Sports:
Sifa yayinjije
Dorothée yayihushije
Izabayo yayinjije
Alice yayihushije
Mukeshimana yayinjije
Joseline yayihushije
Jeannette yayinjije
Indahangarwa:
– Josée yayihushije
– Uwase yayinjije
– Jovia yayinjije
– Clemence yayinjije
– Muhimpundu yayihushije
– Ariette yayihushije
– Josiane yayihushije



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|