Rayon Sports y’abagore isaruye asaga miliyoni 12Frw nyuma y’igihe gito ishinzwe (Amafoto)
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tari 26 Gicurasi 2023, mu Nzove ku kibuga cya Rayon Sports yubakiwe n’umuterankunga wayo, Rayon sports y’abagore yamurikiye abafana n’ubuyobozi bwa Skol igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 iherutse kwegukana.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abafana ba Rayon Sports, abayobozi bayo batandukanye ndetse n’umuyobozi w’uruganda rwa Skol mu Rwanda, Ivan Wullfaert.
Muri uyu muhango kandi, ikipe ya Rayon Sports y’abagore yari yaserutse mu myambaro mishya, ubona ko bari barimbiye uyu muhango, banashyikirijwe ibihembo bitandukanye kuri buri mukinnyi, utibagiwe n’abatoza babo yewe n’abaganga.
Ikipe ya Rayon Sports kandi yashyikirijwe Impapuro mpeshafaranga (Dummy cheque) z’angana na miliyoni 8Frw, yari yaremerewe n’umuterankunga ko igihe cyose bazaba begukanye shampiyona, bazahabwa miliyoni 5 naho bagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, bagahabwa miliyoni 3, kandi bakaba barakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro gusa, bakaza kuhatsindirwa na As Kigali kuri penaliti, nyuma y’umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Kuri aya miliyoni 8Frw, hiyongereyeho miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4,500,000) bahawe na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ayo akaba arimo miliyoni 3 bahawe nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cya 2, ndetse na miliyoni imwe n’igice yabahaye kuko babaye aba 2 mu Gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports iciye agahigo ko kuba ikipe y’abagore, itangijwe igahita itwara igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya 2, igahita inazamuka mu cyiciro cya mbere uwo mwaka, ndetse ikanakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports yashinzwe muri Nzeri 2022, itangirana abakinnyi bacye ariko biganjemo abari basanzwe bakina mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, yewe iyi kipe yari yarambutse n’imipaka kuko muri abo bakinnyi harimo n’abavuye hanze y’u Rwanda, barimo nka Judith Atieno ukomoka muri Kenya.
Muri uyu muhango kandi hanahembwe abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwa kane (Mata).
Mu bahungu igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mata, cyegukanywe na Héritier Nzinga Luvumbu, ahigitse abarimo Musa Essenu na Willy Essomba Onana, naho mu cyiciro cy’abagore igihembo gihabwa Manizabayo Laurence







National Football League
Ohereza igitekerezo
|