Rayon Sports WFC yisubije icyubahiro muri Stade Amahoro yegukana Super Cup (Amafoto) ‎

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi ’FERWAFA Super Cup 2025’, nyuma yo gutsindira Indahangarwa WFC muri Stade Amaho ibitego 4-0, aho nayo yari yaratsindiwe n’iyi kipe iyitwara Igikombe cy’Amahoro 2025.

Uyu mukino wabaye mbere y’uko haba umukino w’abagabo wahuje Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cya shampiyona 2025 ndetse n’Indahangarwa WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2025.Ni umukino watangiranye imbara ku makipe yombi ariko ukabona ko Rayon Sports WFC iri hejuru cyane aho nko ku munota wa gatandatu Rayon Sports WFC yabonye koroneri yatewe na Gikundiro Scolastique ariko ntihagira ikivamo.

‎Ku munota wa 33 ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Mukagatete Emelyne nyuma yo kotsa igitutu gikomeye izamu ry’ikipe y’Indahangarwa WFC, maze igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 nubwo habonetsemo koroneri eshanu ku mpande zombi zirimo eshatu za Rayon Sports WFC n’ebyiri ku ruhande rw’Indahangarwa WFC.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuruhande rw’Indahangarwa WFC aho Nibagwire Anne Marie yasimbuwe na Yvette Niyigena, wongereye imbaraga mu gice cy’imbere cy’Indahangarwa WFC ariko ntibyatinda kuko ku munota wa 65 ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsizwe na Coralie Odette Elisie Eyeang Nguema wari winjiye mu kibuga asimbuye.

‎Bidatinze ku munota wa 71 ikipe ya Rayon Sports WFC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Uwinkunda Jeannette maze iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikomeza kuyobora. ‎Mbere y’uko bongeraho iminota itanu y’inyongera, abakinnyi ba Rayon Sports WFC bazamukanye umupira bahererekana neza maze Emerance Niyonshuti yisanga imbere y’izamu wenyine atsinda igitego cya kane cy’iyi kipe umukino urangira ari 4-0.

‎Uyu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu bagore wabaye nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ku wa 9 Mutarama 2026 ryamuritse ikirango gishya (Logo) cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu bari n’abategarugori (Rwanda Women’s Super League).

Iki kirango gifite amabara atatu y’ingenzi, arimo ubururu bwiganje nka rimwe mu mabara agize ibendera ry’Igihugu, umweru ndetse na Orange isanzwe ikoresha na FIFA mu kurwanya Ihohotera ndetse n’ umukinnyi ugiye gutera umupira.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka