Rayon Sports WFC yanditse itakamba isaba guhembwa amezi atandatu y’ibirarane
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore igowe n’imibereho yandikiye Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports yishyuza imishahara y’amezi atandatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino 14 buyibereyemo, bitaba ibyo hakiyambazwa inzengo zisumbuye zibifite mu nshingano.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yo ku wa 15 Gicurasi 2025 abakinnyi b’iyi Kipe bandikiye Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports bunafite iyi kipe y’Abagore mu nshingano, ndetse bimenyeshwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na Minisiteri ya Siporo, MINISPORTS.
Muri iyi baruwa, aba bakinnyi baragaragaza ko mu bihe bitandukanye by’umwihariko tariki 24 Mata 2025, bagiranye inama n’Ubuyobozi bubizeza kubishyura amezi atatu [Gashyantare, Werurwe na Mata], icyakora ntibwagira icyo bubikoraho kugera n’ubwo hiyongereye n’ikirarane cya Gicurasi, wongereyeho n’ibirarane by’amezi abiri y’umwaka wabanje, yose hamwe akaba amezi atandatu.
Mu gika cya kabiri cy’iyi baruwa, aba bakinnyi bagize bati “Tubasaba kuduhemba bigendanye n’amasezerano mwagiranye na buri umwe wese, kuduha uduhimbazamusyi twatsindiye, kwishyura ibirarane by’umwaka washize by’amezi abiri, n’uduhimbazamusyi umunani kuko twagerageje guhesha ishema Umuryango wa Rayon Sports muyoboye, ariko nta gaciro mwabihaye.”
Aba bari n’abategarugori bakinira Rayon Sports bagaragarije ubuyobozi ko ubuzima bubakomereye cyane, bakaba basaba mu buryo bwihariye “Guha abanyamahanga amatike abasubiza iwabo nk’uko biri mu masezerano, cyane ko bari gusohorwa mu nzu.”
Iyi kipe ibitse Ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Rwanda mu Bagore biheruka gukinwa, yasoje isaba Ubuyobozi gukemura icyo kibazo bwangu mbere y’uko bashora ikirego mu nzego bireba. Bati “Tubasabye kuba mwadukemuriye ikibazo mu gihe kitarenze iminsi 15, bitaba ibyo tukiyambaza izindi nzego.”
Ikibazo cy’imishahara muri Rayon Sports WFC cyagarutsweho cyane ubwo iyi Kipe yatsindirwaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka na Indahangarwa WFC ziyiturutse inyuma ibitego 4-2, aho bagaragaje intege nke muri uyu mukino n’inyifato iyi kipe itari imenyereweho kuva mu myaka ibiri ishize izamutse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Ni Rayon Sports kandi ifite ihurizo rikomeye ryo kwishyura ukwezi kwa Mata ku bakinnyi bo mu Ikipe y’Abagabo, ndetse n’amezi abarirwa muri ane ku bagize itsinda rishinzwe tekiniki nk’abatoza, abaganga n’abandi bayikorera umunsi ku munsi; ibi bigakorwa bitanaburijemo urugamba rwo kwiruka inyuma y’Igikombe cya Shampiyona bahanganiye na mukeba wayo APR FC mu gihe habura iminsi itatu yonyine.
Ibaruwa yose abakinnyi ba Rayon Sports WFC banditse bishyuza imishahara n’uduhimbazamusyi:
IMPAMVU: GUTAKAMBA
Bwana Muyobozi w’umuryango wa Rayon
Twebwe abakinnyi ba Rayon WFC; tubandikiye tugirango tubagezeho ubusabe nyuma y’ibiganiro twagiranye mu bihe bitandukanye.nka tariki 23/4/2025 aho twavuganaga ko mutubereyemo imishahara y’amezi atatu(3 moins) ariyo ukwezi kwa 2, ukwezi wa 3, ndetse n’ukwa 4, none hagiyemo ukundi kwezi kwa gatanu, kandi mwatwemereye kuba mwakemuye ikibazo cy’uduhimbazamushyi 9 muduha 3 bivuze ko hasigaye 6, bityo tubayeho mubuzima bugoye, kuko twese ducumbitse tutirengagije n’uburyo bw’imibereho.
Bityo tukaba tubasaba kuduhemba bigendanye n’amasezerano mwagiranye na buri umwe wese, ndetse no kuduha uduhimbazamushyi twatsindiye, kwishyura ibirarane by’umwaka washize by’amezi abiri, n’uduhimbazamushyi 8 kuko, twagerageje guhesha ishema umuryango wa Rayon Sport muyoboye,ariko ntagaciro mwabihaye.
Guha abanyamahanga amatike abasubiza iwabo nk’uko biri mu masezerano cyane ko bari gusohorwa mu mazu.
Bityo tubasabye kuba mwadukemurira ikibazo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15Jours), bitaba ibyo tukiyambaza izindi nzego bireba.
Tubaye tubashimiye.
Murakoze.
Bimenyeshejwe:
FERWAFA
Minisiteri ya Sport
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|