Ni umukino wari uw’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Rayon Sports yagiye gukina yizeye ko niwutsinda yegukana igikombe nyamara izamutse muri iki cyiciro uyu mwaka.
Ibi ni ko byagenze ku munota wa 67 birayihira Mukandayisenga Jeanine ayitsindira igitego cyatumye irangiza umukino itsinze Muhazi United W FC iri ku mwanya wa gatandatu igitego 1-0.

Gutsinda uyu mukino byahise bituma Rayon Sports W FC iguma ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 58 n’igitego 78 izigamye mu mikino 21 imaze gukinwa aho ikurikiwe na AS Kigali W FC ifite amanota 51.
Ni shampiyona ya mbere kuri Rayon Sports W FC itwaye nyuma yo kuzamuka uyu mwaka dore ko umwaka ushize wa 2022-2023 yakinaga mu cyiciro cya kabiri nacyo yegukanyemo igikombe .
Ku rundi ruhande ariko hari amakipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imikino yo kuri uyu wa Gatandatu, aho Rambura W FC ifite amanota umunani ku mwanya wa 11 yatsinzwe na Fatima W FC 4-0 bigashimangira kumanuka kwayo ariko igaherekezwa na Freedom W FC yo mu Gakenke, aho n’ubwo uyu munsi yari yanganyije n’Indahangarwa W FC 1-1 ariko mu mikino 21 ifitemo amanota atandatu ayijyana mu cyiciro cya kabiri.
Amakipe yamanutse,umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 azasimburwa na APR W FC yazamutse uyu mwaka ndetse na Forever W FC.
Uko indi mikino yagenze:
Inyemera W FC 0-0 Bugesera W FC
– Es Mutunda W FC 0-2 AS Kigali W FC
Indahangarwa W FC 1-1 Freedom W FC
Fatima W FC 4-0 Rambura W FC
Kuri iki Icyumweruru ,saa munani zuzuye:
APAER izakira Kamonyi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye ikipeyacu nikomerezaho.
Twishimiye kwacyira icyogikombe cya barinabategarugori?