Rayon Sports turi indwanyi, uyu si umwanya wo gucika intege - Munyakazi Sadate

Nyuma yo gutsindirwa na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2025, Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Ikipe ya Rayon Sports yeretse abakunzi b’iyi kipe ko uyu utari umwanya wo gucika intege, ahubwo bashyira hamwe bagakomeza kurwana.

Ibi bikubiye mu butumwa Sadate yanyujije ku rukuta rwe rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2025, amasaha make Gikundiro itakaje Igikombe cy’Amahoro irushwa cyane na APR FC ibitego 2-0 mu mukino wasize mu gahinda abakunzi ba Rayon Sports bagikataje mu rugamba rwa Shampiyona bayoboye mu gihe habura imikino itanu yonyine.

Muri ubu butumwa bufunguye, Munyakazi Sadate yagaragaraje ko kubura iki gikombe, nta mukunzi wa Rayon Sports bitababaje. Nubwo bimeze bityo ariko, yashimangiye ko uyu ukwiriye kuba umwanya mwiza wo gushyira hamwe kw’Aba-Rayons nk’intwaro y’ingenzi kurusha ikindi gihe cyabanje.

Ati “Umugoroba w’ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo GIKUNDIRO idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose.”

Yakomeje agira ati “Mureke dushyire ku ruhande ibidutanya twunge ubumwe turwane kugera kuwa nyuma. Ubuyobozi, abashinzwe ibya tekinike n’abakinnyi bakoze ibishoboka byose ariko ntibyakunda, mureke twe abakunzi tubagume inyuma tubashyigikire turwane kugera kuwa nyuma.”

Uyu mugabo ukunda kwifashisha cyane urubuga rwa X mu gutambutsa ibitekerezo bye bwite, yahamije ko Rayon Sports isanzwe ifite umutima w’uburwanyi.

Ati "Turi indwanyi, uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu, inkunga dukomeze tuyitange nk’uko twarimo kubikora.”

Munyakazi Sadate ugaragaza impungenge z’uko umusaruro nkene wa Rayon Sports imbere y’abakeba babo ushobora gukoma mu nkokora iyi kipe mu mikino ikurikiyeho bijyanye n’intego z’iyi kipe muri uyu mwaka nk’uko byagiye byisubiramo mu bihe bitandukanye, aravuga ibi mu gihe Rayon Sports igihanganiye na APR FC Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino.

Rayon Sports irasubira mu kibuga yesurana na Rutsiro FC itozwa na Gatera Moussa wagaruwe mu kazi ke nyuma yo gushinjwa umusaruro muke ku mikino wa 5-0 na APR FC. Izakurikizaho Vision FC, Bugesera FC, Gorilla FC na Police FC mu mukino wa nyuma, aho iyi kipe isabwa kuyitsinda yose ubundi igatwara igikombe cya Shampiyona.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka