Hari hashize iminsi ikipe ya Yanga yo muri Tanzania yandikiye ikipe ya rayon Sports iyitumira mu mukino wagombaga kuba tariki ya 29 Kanama 2020 wo gusoza icyumweru ngarukamwaka iyi kipe imurikamo ibikorwa kizwi nka “Wiki ya Wananchi”.

Rayon Sports yagombaga gukina na Yanga mu mpera z’uku kwezi
Mu gihe byasabaga gusa iminsi itageze ku icumi yo gutegura uyu mukino ndetse no mu Rwanda ibikorwa by’imyitozo ku mikino irimo umupira w’amaguru bikaba bitarasubukurwa, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itazabasha kwitabira iyi mikino, ihita inasimbuzwa ikipe ya Aigle Noir y’i Burundi
Usibye iyi kipe ya Yanga, bivugwa ko n’ikipe ya Simba Sports Club na yo yaba yari yarifuje gutumira ikipe ya Rayon Sports mu kitwa Simba Day, gusa iyi kipe ikaba yaraje guhita ifata umwanzuro wo gutumira Vital’o y’i Burundi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|