Ikipe ya Rayon Sports ntiyorohewe n’urugendo rwo kuva Lagos berekeza muri Leta ya Rivers aho bazakinira, nyuma y’aho abakinnyi 10 gusa aribo bahise babona uko bagenda

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Radio 10 uri mu gihugu cya Nigeira, aravuga ko abantu 20 bari muri delegation ya Rayon Sports kugeza bamaze amasaha 4 bategereje indege ibajyana muri Leta ya Rivers aho bazakinira kuri iki cyumweru, mu gihe abakinnyi 10 aribo gusa babonye indege iberekeza muri uwo mujyi uzaberamo umukino.

Byari biteganyijwe ko abantu 30 barimo abakinnyi, abayobozi n’abanyamakuru bajyanye na Rayon Sports bagera Lagos bagahita bakomeza, gusa ntibyaje kubakundira kuko habaye ikibazo cy’indege cyatumye bose badakomeza, ikibazo cyatewe na Kompanyi y’indege yagombaga kubavana Lagos.
N’ubwo byabanje kugorana ikipe ya Rayon Sports yabanje kugorwa ubwo yageraga Lagos muri Nigeria, ubu ikipe yamaze gusesekara mu mujyi izakiniramo, ndetse ikaba ifite icyizere cyo kuzahesha ishema u Rwanda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
rayosports yacu nticike inege turayishyigikiye murugamba rwo gusezerera rivers united muri caf cup
Rayon yacu dukunda icyo tubasabira nugutsinda mukabera buri ikipe yose iri murwanda intaga rugero kuko nubundi iyo mutabanje gutera intambwe ntawundi watinyuka
ibibazo murugendo ntibibateshe concentration Muratsinda turabizeye ahasigaye tuze kubakira Kanombe ni ngoma Gikundiro nziza.
nimukomere basore natwe twasigayemudwanda turigu senga umwami yesu azabayazutse muzatsinda .abafana namwe ba per.benyeko amatiku yanyu nimuyareke ubu rayon ihagarariye urwanda. mumenyeko imyambaroyabo ifitanye isano nomwijuru urebehejuru.murakoze paska nziza
umubyeyi mubi araga umwana we urubanza rwamunaniye mwananiwe kuhagera none NGO mutegerej river united i Kigali hhh hhh ooh rayon komeza ubababaze
Gikundiro izabikora, Rayon sport 1-0River United
turashimira abadufashije mu gushyigikira ikipe yacu rayonsport oyee
mana dufashe rayon ikure amanota hariya hantu twabibonye ko rayon iyo igiye nabi idatsinda rwose nahimana
Kbsa njye ndumufana wa APR Ariko nkumunyarwanda ukunda igihugu na sport nyarwanda byanshimisha aba Rayon batuzaniye intsinze twese tubabe inyuma tutitwaje ikipe dufana
Ndunva amafaranga muyashakusha kugufu aho mwifuza ko company yabaha amafaranga
hahahaha,mubonye urwitwazo ,ubwo muzaza musobanura ngo mwatsinzwe kubera urugendo mwagize.ndabazi ubwo batangiye amagambo,nimuhame hamwe abo basore babakosore,nizereko mwitwaje imifuka bazabapfunyikiramo.Rivers turayiteguye hano ikigali aho izatwereka amacenga namashote byiza dusanzwe tuyiziho.
wajya ukunda igihugu cyawe rayon ihagarariye igihugu kuko hazamuwe ibendera ryacu. mujye mureka amatiku
rayon yacu nikomere, ndabizineza ko izatsinda abanyanigeria
Oh!!! Rayonsport Mukomeze Kwihangana Kandi Twizeye Yuko Nkabanyarwanda Muri Buduheshe Ishema Aho Mumujyi Wa Rivers United