
Rukundo Abdourahman wakiniraga ikipe ya Amagaju FC, vuba araba ari umukinnyi wa Rayon Sports
Ibi uyu musore w’imyaka 24 yabitangaje nyuma yo kugera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali avuye iwabo i Burundi aho yavuze ko ubuyobozi bw’Amagaju FC bwamaze kumvikana na Rayon Sports ko ayisinyira imyaka ibiri.
Ati "Mvuye mu Burundi nje kuganira n’abayobozi ba Rayon Sports kuko bamaze kuvugana n’abayobozi b’Amagaju FC. Rayon Sports ndayisinyira igihe kingana n’imyaka ibiri."
Rukundo Abdourahman yavuze ko yishimiye gukinira Rayon Sports anashimira abo bakoranye mu Amagaju FC.
Muri shampiyona ya 2023-2024 yatsindiye ikipe ya Amagaju FC ibitego 12 anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|