Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe gutangira imikino yo kwishyura mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Rayon Sports ihagarariye u Rwanda iraza kuba ikina na USM Alger, ikipe yari yatsindiye Rayon Sports mu Rwanda ibitego 2-1.
Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane aho yahagurukanye abakinnyi 16 gusa.
Iyi kipe yaje kugera muri Algeria kuri uyu wa Gatanu aho ndetse yahise inakora imyitozo yoroheje yo kwitegura uyu mukino.
Kugeza ubu USM Alger yo muri Algeria niyo iyoboye itsinda rya kane, naho Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.
Amafoto ya USM ALGER mu myitozo





<
Rayon Sports nayo yakoze imyitozo



National Football League
Ohereza igitekerezo
|