
Hazaba ari ku munsi wa gatanu wa Shampiyona ubwo izaba isubukuwe mu mpera z’icyumweru, itariki ya 18-20 Ugushyingo 2016.
Biteganyijwe ko Rayon Sports izajya i Nyagatare gukina na Sunrise, ikipe yo muri ako kerere.
Uyu mukino ufatwa nk’ukomeye kubera ko aya makipe yombi anganya amanita ari nayo ayobye urutonde rwa Shampiyona. Buri kipe ifite amanota 10.
Mu yindi mikino izaba harimo uzahuza Police FC iri kumwanya wa gatatu na Mukura iri ku mwanya wa karindwi. Aya makipe azakinira kuri Stade ya Kicukiro ku wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2016.
Undi mukino uteganyijwe ni uzahuza Kiyovu imaze gutsindwa imikino itatu muri ine. Izaba ishaka intsinzi ikina na Musanze FC.
APR FC yo ntizakina umukino yagombaga gukina na Kirehe kuko izaba yaragiye kwitegura imikino nyafurika ikina imikino ya gicuti mu gihugu cya Congo-Brazaville.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yarasubitswe mu cyumweru cyatangiye ku itariki ya 06 Ugushyingo 2016.
Byatewe n’umukino wa gicuti Amavubi U20 yakinnye na Maroc. Muri iyo kipe harimo bamwe mu bakinnyi bahamagawe bakina mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere.
Gahunda yose y’imikino y’umunsi wa 5 iteganyijwe:
Kuwa Gatanu, tariki 18 Ugushyingo 2016
SC Kiyovu vs Musanze FC (Mumena)
Kuwa Gatandatu, tariki 19 Ugushyingo 2016
APR FC vs Kirehe FC (wasubitswe)
Police FC vs Mukura VS&L (Kicukiro)
Bugesera FC vs Marines FC (Bugesera)
Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Nyagatare)
Ku Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2016
Etincelles FC vs Pepinieres FC (Umuganda)
Amagaju FC vs AS Kigali (Nyagisenyi)
Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi)
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Twabirangije Rayon 1/0 sunrise, mwasigaye mutayimenye
Rayon ni ugushwanyaguza agakipe ka Rutamu ejo azaze arebe kimaranzara kimaranyota gikundiro komeza uyobore isi uri ikipe y’ Imana Rayon Sports forever.
nifurije ApR kuZagira inzinzi
ndumufana wa RAYON SPORT NKABAnyifuriza itsinzi kd tubashimira amakurumutu mutujyezaho murakoze.
MUKURA IMBABARIRE RWOSE INYONGERERE IKIZERE INDEME AGATIMA!!!!!
nge nifurije APR FC kuzitwara neza murakoze?