Kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza Ivan Minnaert wahoze ayitoza bicaranye bakemura ikibazo cy’umwenda wa Miliyoni hafi 14 Frws iyi kipe ifitiye umutoza Ivan Minnaert.

Ku butumwa umutoza Ivan Minnaert yatwoherereje, yatangaje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ku bijyanye n’umwenda afitiwe, gusa avuga ko ibijyanye n’ibyo bumvikanye bigomba kuguma hagati y’impande zombi.
Ubu butumwa bwatanzwe na Ivan Minnaert kandi ni na bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ku rubuga rwayo rwa twitter, ivuga ko kugeza ubu ibibazo byari bihari byakemutse.
Kugeza ubu amakuru atugeraho, avuga ko Rayon Sports yabashije kuba yishyuye kimwe cya kabiri cy’ayo yagombaga kumwishyura, bumvikana igihe andi azatangirwa, bakaza no kureba uko babimenyesha Ferwafa kugira ngo ikurireho Rayon Sports ibihano yari yayifatiye birimo kutandikisha abakinnyi mu gihe cyose yaba itarishyura uyu mwenda.
We Can confirm that @rayon_sports and IVAN MINNAERT have reached an agreement about the payments! details will be hold internally....
Ibibazo twari dufitanye (@rayon_sports & Ivan Minnaert) byakemutse!!!!#Gikundiro !!!! pic.twitter.com/t7JQZKPrt8
— Official Rayon Sports (@rayon_sports) September 14, 2020
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Sadate nave muri rayon
Refers nave muri rayon
Yooohh,Rayon sport nuku imaze kumugira umuvandimwe yewe Sadat we ?Pole kbx ariko wayiretse rwose dore twa dukote ntitukigukwira !Kandi mbere waratwambaraga nkabona turagufitingamo none !?????
Icyo dukeneye aba rayon ni inteko Rusange ntakindi dukeneye.
Icyo dukeneye aba rayon ni inteko Rusange ntakindi dukeneye.
Sadate agomba love muri Rayon