Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye imikino ibiri ibanza ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, mu gihe i Ngoma ho habereye umukino umwe.
Igitego cya Tchabalala cyahaye intsinzi ya mbere umutoza Cassa Mbungo
Ku i Saa Cyenda zuzuye ni bwo umukino wahuje AS Kigali na Gasogi wari utangiye, umukino waje kurangira AS Kigali itsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala mu gice cya kabiri cy’umukino.




Rayon Sports ku itara yatsinze Bugesera
Undi mukino wakurikiyeho wabaye ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, aho Rayon Sports yahise itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 12, gitsinzwe na Musa Esenu n’umutwe, kuri Coup-franc yari itewe na Iranzi Jean Claude.
Undi mukino wabereye kuri Stade y’i Ngoma, aho Etoile de l’Est mu rugo yahatsindiwe na Police FC ibitego 2-1.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ngo Gasogi bayibye! Ahubwo ndumiwe. 1/0 yaratsinzwe na Gorilla. Yagombaga kurya nka 5. Ko ntacyo yatangaje yatsinzwe na Gorilla 3/1. Ntimukadusetse. Nari nzi ko Gasogi irya byinshi.
Ngo Gasogi bayibye! Ahubwo ndumiwe. 1/0 yaratsinzwe na Gorilla. Yagombaga kurya nka 5. Ko ntacyo yatangaje yatsinzwe na Gorilla 3/1. Ntimukadusetse. Nari nzi ko Gasogi irya byinshi.