Ku manywa y’ihangu, Rayon Sports yanganyije na Gicumbi
Ni umukino watangiye Saa Sita n’igice z’amanywa, umukino utitabiriwe cyane ugereranyije n’imikino Rayon Sports isanzwe ikina.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, aho ibya Rayon Sports byose byatsinzwe na Essomba Willy Léandre Onana harimo kimwe cya Penaliti, mu gihe ibya Gicumbi byatsinzwe na Malanda Destin.




I Rusizi, APR FC yahakuye amanota atatu ihatsindiye Espoir FC
Ni umukino ikipe ya APR FC yari yabanjemo abakinnyi biganjemo abadasanzwe babanza mu kibuga, birangira itsinze ibitego 3-2. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nizeyimana Djuma, ibindi bibiri bitsindwa na Nshuti Innocent.




Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Etincelles yatsindiye Musanze igitego 1-0, mu gihe i Huye kuri Stade Kamena Mukura yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
TWE NKABAFANA BAPERI IGIKOMBE NI CYACU TUGASHYIRA HONICYAMAHORO KIYOVU IGASOHOKERA URWANDA YA BAYE IYAKABIRI.