Rayon Sports na APR FC zigiye guhabwa arenga miliyoni 140 Frw

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC azahabwa arenga miliyoni 143 Frw kubera kwitabira imikino Nyafurika.

Icyemezo cyo guha buri kipe izakina imikino Nyafurika mu mwaka w’imikino 2025-2026, cyafashwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, gisiga APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League na Rayon Sports izaruhagararira muri CAF Confederation Cup zizaba miliyoni 143,707,700 Frw.

Kuva mu mwaka w’imikino 2023-2024 amakipe yasohokeye ibihugu byayo mu mikino Nyafurika yahabwaga ibihumbi 50 by’amadolari.

Biteganyijwe ko imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup 2025-2026, izatangira hagati muri Nzeri 2025.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka