Nyuma y’iminsi impande zombie ziri mu biganiro, haje gusinywa amasezerano y’ubufatanye azamara amezi atandatu y’igerageza, impande zombie zashima ibivuyemo hakazasinywa andi azamara imyaka itanu.

Muri aya masezerano nk’uko byasobanuwe, ku ikubitiro hazashyirwaho uburyo bwo guhamagara no kugura interineti bizitirirwa Rayon Sports (Rayon Sports Pack), amafaranga azavamo hakazajya havaho igice gihabwa ikipe ya Rayon Sports.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Paul Muvunyi, yatanagje ko yishimiye amasezerano y’ubufatanye, anatangaza ko kandi Airtel-Tigo itazatinda kubona ko yahisemo neza ikorana na Rayon Sports.

“Twishimiye ubufatanye tugiye kugirana kuva uyu munsi, mwahisemo neza kandi kuba mu makipe yose ari twe twahisemo neza ni iby’agaciro, ni itangiriro ritazagira iherezo kandi turabizeza ko abafana bacu biteguye gukorana namwe muri iki gikorwa”
Umuyobozi mukuru wa Airtel mu Rwanda Paul Amoateng, nawe yatangaje ko bishimiye gukorana n’ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda kurusha andi makipe, aho asanga ari cyo gihe ngo aba bakunzi baazagire icyo binjiriza ikipe gifatika
“Ni iby’agaciro kuba twasinye amasezerano na Rayon Sports, ikipe ya mbere ifite abakunzi benshi mu Rwnda, ubushakashatsi bugaragaza ko buri rugo rwo mu Rwanda byibura harimo umukunzi wa Rayon Sports, basanzwe bagura ama unites ariko ntibigire icyo byinjirza ikipe, iki nicyo gihe ngo bahamagare byinjirize amafaranga ikipe”


Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo ubu bubufatanye buzashyirwa mu bikorwa, bikazajya bikorwa hifashishijwe code ya *699#, abafana akaba ariho bazajya banyura bashyigikira ikipe ya Rayon Sports.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|