Rayon Sports mu nzira y’umusaraba, ibitego 4-1 habuze iki? dusubirane mu kibuga

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports yongeye kwandagazwa n’umucyeba APR FC iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi Super Cup.

APR FC yanyagiye ikipe ya Rayon Sports ibyasize imitima y'abafana ba Rayon ihagaze
APR FC yanyagiye ikipe ya Rayon Sports ibyasize imitima y’abafana ba Rayon ihagaze

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsindwamo na APR FC mu mukino w’abacyeba uhuza aya makipe y’ubukombe mu Rwanda ibya size abakunzi ba Rayon sports mu gihirahiro, Dusibirane kuri Stade Amahoro.

Ni Rayon Sports yoroshye cyangwa ni APR ikomeye.

Iki gisubizo ishobora kuvuga ko cyoroshye ku gisubiza kuko nyine APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-1 ndetse ubonako iyirusha ndetse cyane bityo ukaba wavuga ko nta kabuza APR FC ikomeye.

Habuze iki kuri Rayon Sports

Rayon Sports FC yo kuri uyu mugoroba, yari yacyenyeye yikwije, aho iyi kipe yari yahindutse ku kigero cyo hejuru nyuma yo kongeramo abakinnyi bashya. Umutoza wiyi kipe umufaransa Bruno Ferry nawe wari mushya, yabanje mu kibuga abakinnyi batandatu bashya iyi kipe iheruka kugura aho usibye kuba bamwe muri bo nta n’amakipe bari bafite (bivuze ko batakinaga), banatangiye imyitozo kuwa mbere wiki cyumweru turimo gusoza ndetse bose bakaba bari babanje mu kibuga. Mu mukino wa shampiyona waherukaga guhuza aya makipe yombi mu mezi abiri ashize, nibura Rayon Sports yari yagaruyemo abakinnyi babiri gusa aribo Richard Ndayishimiye ndetse na Serumogo Ali abandi bose bari bashya. Mugihe kuruhande rwa APR nta mpinduka z’abakinnyi bashya ikipe iracyahari.

APR FC yongeye gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo muri Stade Amahoro
APR FC yongeye gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo muri Stade Amahoro

Ibi bihuzwa gute no gutsindwa?
Si kenshi yewe nta nubwo bisanzwe kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona z’ibihugu ubona ihindagurika ringana gutya aho nibura mu mezi 5 kuva shampiyona y’umwaka wa 2025-2026 itangiye, Rayon Sports imaze guhindura ikipe nibura inshuro 2 mu gihe kitarenze amazeti 5 wongeyeho n’umutoza udasize n’ubuyobozi mbese ushatse wavuga ko Rayon Sports ari nshya bitandukanye na APR FC yo imenyeranye nta mpinduka z’abakinnyi cyangwa abatoza yewe no mu buyobozi byaba byarabaye.

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Olivier yahise abanza mu izamu
Nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Olivier yahise abanza mu izamu

Abasesengura umupira basanga ibi ari ikimenyetse simusiga cy’ikipe ititeguye ndetse itarabonye igihe cyo kumenyerana no guhuza ibyo abakinnyi bafite no gushyira mu ngiro ibyo umutoza mushya abaha kuko aba bakinnyi nta minsi nibura irindwi bari bamarana bari kumwe bityo iyi ikaba yaba imbarutso yo gutsindwa na APR FC iyinyagiye ibitego 4-1 ibitaherukaga vuba aha kuri aya makipe yombi gutsindana ibi bitego.

Abakinnyi bashya ba Rayon Sports bitwaye bate?

Ikipe ya Rayon Sports yinjiranye muri uyu mukino abakinnyi 6 muri 11 bose bashya, abo ni umunyezamu Kwizera Olivier, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao Tchimanga Ramazani, Faustin Likau ndetse na Joachim Vigninou

Aho abakunzi ba Rayon Sports bari biteze ku mwenyura hakiri kare, iyi kipe yambara uburu n’umweru yasoje iminota 45 y’igice cya mbere nta nkuru aho igice cya mbere cyarangiye nta mupira numwe iteye mu izamu. Gusa bitandukanye n’gice cya kabiri aho yageraje amashoti 4 ari nayo yaje kuvamo igitego kimwe rukumbi iyi kipe yambara ubururu n’umweru yabonye mu minota y’ingoyera cyatsinzwe na Ndikumana Asman ku mupira wari uhinduwe na Habimana Yves winjiye mu kibuga asimbuye. Ibi nabyo byatuma wibaza ku musaruro mbumbe waba bakinnyi bashya kuko usibye kuba Rayon Sports yatsinzwe yinjijwe ibitego 4, nta n’uruhare umukinnyi mushya uwariwe wese yagize muri icyo gitego rukumbi cyabonetse.

Ni APR FC Nziza?

90% wavuga ko ari APR FC Nziza kuko si muri uyu mukino gusa, ahubwo no muri shampiyona, iyi kipe y’ingazo z’igihugu ubu yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 29 aho irushwa amanota 4 gusa n’ikipe ya mbere ariyo POLICE FC aho yo ifite amanota 33.

William Togui, Ronald Ssekiganda, ndetse na Mamadou Sy bari batsinze ibitego 3 mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza izi mpande zombi, nibo bongeye gutsindira ikipe ya APR FC ndetse na Dauda Yussif.

Dauda Yussif Umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza
Dauda Yussif Umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza

Ikipe ya APR FC Claude yashyikirijwe igikombe na sheki ya miliyoni 20 Frw, mu gihe Rayon Sports yatahanye miliyoni 10 Z’amafaranga y’u Rwanda. Aya makipe yombi agiye gukurikizaho kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere aho Rayon Sports izakirwa na Mukura Victory Sports naho APR yo ikakirwa n’ Amagaju FC.

APR FC yahawe igikombe na sheke ya miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda
APR FC yahawe igikombe na sheke ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka