Nyuma y’aho Arsenal isinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, uyu mwaka w’imikino ugomba kurangira ubufatanye butangiye gushyirwa mu ngiro, by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports ikazabyungukiramo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru w’uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda Ivan Wulffaert ubwo yasobanuraga ibikubiye mu masezerano bagiranye, yatangaje ko uyu mwaka w’imikino ugomba kurangira ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu Bwongereza.
"Bitarenze impera z’uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Rayon Sports igomba kwerekeza mu Bwongereza gusura Arsenal, hanyuma bamwe mu bantu bo muri Arsenal barimo n’abatoza bagomba kuza mu Rwanda mbere y’uko 2019 irangira"


Ivan Wulffaert yatangaje kandi ko kuva batangira ubufatanye n’ikipe ya Arsenal, bamaze kubona umusaruro ufatika by’umwihariko uturuka mu nzoga ya Skol Select, ari nayo by’umwihariko yamamazwa n’ikipe ya Arsenal.
"Kuva twasinya amasezerano na Arsenal ndetse tukanashyira hanze inzoga nshya ya Skol Select, turi kubona inyungu igaragara binaturutse ku kuba Arsenal ari ikipe ifite abafana benshi muri aka karere, abafana basaga Milioni 88 muri Afurika"
Abandi bazungukira muri aya marushanwa ni abafana ba Arsenal mu Rwanda bemewe n’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, aho bamwe bazahabwa amahirwe yo kureba imikino itandukanye ya Arsenal mu Bwongereza
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko rayonsport itembera kuko burya ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.bazagende kd bajyanywe no kunguka ubumenyi batagiye mu butembere gusa kuko urwo rugendo rwazatugirira akamaro nk’abanyarwanda mu bijyanye n’umupira w’amaguru Mugihe rwazaba rukozwe neza kd rukozwe avec target.rayon sport yacu turabakunda