Kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hateganyijwe umukino wa Shampiyona w’ikirarane uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu, umukino w’amateka amakipe yombi aba ahigirana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Kiyovu Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhita ijya mu mwiherero ugomba kwitabirwa n’abakinnyi 8.
Umutoza wa Kiyovu Sports Kirasa Alain, yatangaje ko ari umukino uzaba ukomeye ku mpande zombi, umukino afata nk’uw’amakipe abiri akina umupira mwiza wo hasi, gusa atangaza ko bizarangira awutsinze.
"Ni umukino ukomeye kandi twiteguye nezza, ni umukino uzadusaba imbaraga cyane, twabonye ibyumweru bibiri byo kwitegura, dufite uburyo bubiri bwo kuzakina uyu mukino, bumwe nibwanga tuzakoresha ubundi"
"Rayon Sports tuzi ko ikina, kandi uko wakina kugira ngo tuyitsinde turabizi ariko ntitwabitangaza kuko byatuma bahindura, bafite abakinnyi beza kandi umukino mwiza wo hasi, tuzakina mwiza, ariko intsinzi izaba iya Kiyovu"
Abakinnyi 18 Kiyovu izaifashisha ku mukino wa Rayon Sports:
1. Ndoli Jean Claude
2. Nzeyurwanda Djihadi
3. Rwabuhihi Aime Placide
4. Ngirimana Alex
5. Uwihoreye Jean Paul
6. Serumogo Ally
7. Ahoyikuye Jean Paul
8. Karera Hassan
9. Ngarambe Ibrahim Jimmy
10. Habamahoro Vincent
11. Kalisa Rashid
12. Yamin Salum
13. Ishimwe Saleh
14. Bonane Janvier
15. Nizeyimana Djuma
16. Nshimirimana Ibrahim
17. Ghislain Armel
18. Herron Scrla Berrian
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mutoza aracyavuga c amagambo ntakina ibikorwa birivugira rayon oyeee
Noneho singombwa kujya mu kibuga!
Ibi babyita kubyina mbere y’umuziki cyangwa kwitelefona!!!
Coach rwose tuza umupira ukinirwa mu kibuga ntabyo ari mu bitangazamakuru...