
Ibi Rayon Sports yabimenyeshejwe binyuze mu ibaruwa yandikiwe n’Akarere ka Muhanga, yasinyweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Bizumuremyi Al Bashir, yasubizaga iyo iyo kipe yakandikiye tariki ya 3 Mutarama 2023. Rayon Sports yabwiwe ko ku munsi yakoresheje stade ya Muhanga izajya yishyura ibihumbi 150Frw, igatanga inyemezabuguzi mbere y’iminsi ibiri.
Gusa n’ubwo yemerewe yamenyeshejwe ko yemerewe gukoresha iyi sitade uretse tariki 20 na 21 Mutarama 2023, kubera ko hari ibindi bikorwa bizaba birimo gukorerwamo, mu gihe imikino yo kwishyura ya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 20 uku kwezi.
Rayon Sports kimwe n’andi makipe atandatu yakoreshaga stade ya Kigali, yasabwe gushaka aho azakirira imikino yo kwishyura ya shampiyona, nyuma y’uko yo ifunzwe ngo ivugururwe aho izamara amezi 2 idakoreshwa.
Rayon Sports izatangira imikino yo kwishyura yakira ikipe ya Musanze FC.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|