Rayon Sports izakina imikino ya shampiyona isigaje nta bafana

Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino ibiri isigaye ya shampiyona nta bafana bari kuri Stade, kubera imvururu zabereye mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona yakiriwe na Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025.

Rayon Sports izakina imikino yose isigaje nta bafana bari ku kibuga
Rayon Sports izakina imikino yose isigaje nta bafana bari ku kibuga

Ibi bikubiye mu byemezo byafashwe mu nama ya Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere , aho yifashishije ingingo ya 21 y’amategeko agenga amarushanwa ivuga ikipe irebwa n’imyitwarire y’abafana bayo , yanzuye ko ikipe ya Rayon Sports izakina idafite abafana ku kibuga mu mikino ibiri ya shampiyona isigaye.Muri iyi mikino harimo n’uwa Bugesera FC wabaye intandaro uzasubukurwa ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ndetse n’indi ibiri izaba isigaranye ngo shampiyona irangire.

Iyi komisiyo kandi yavuze ko Stade ya Bugesera yujuje ibisabwa ngo yakire amarushanwa ya FERWAFA kuko yakorewe ubugenzuzi mbere y’uko umwaka w’imikino 2024-2025 utangira ndetse ikabihererwa uburenganzira, mu gihe kandi abagaragaye ku giti cyabo nk’abagize uruhare mu byabereye mu karere ka Bugesera bazahanwa hakurikijwe amategeko ya FERWAFA.

Rayon Sports iri kurwanira igikombe cya shampiyona izakira Vision FC ku mukino w’umunsi wa 29 uzakinwa tariki 24 Gicurasi 2025 mu gihe izasoreza kuri Gorilla FC aho niyo yatwara igikombe, nta mufana uzaba yemerewe kwinjira mu kibuga.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka