Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo imikino ya nyuma y’amatsinda mu itsinda A yasozwaga, aho Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0 na KMC yo muri Tanzania.
Ni igitego cyatsinzwe na Hassan Kabunda ku munota wa 36, Rayon Sports igerageza kwishyura ariko ntibyayikundira umukino urangira ari igitego 1-0.


Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports isoza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri, aho irushwa ibitego na TP Mazembe yanyagiye Atlabara ibitego 6-1.

Muri 1/4 kuri uyu wa kabiri, Rayon Sports izahura na KCCA yo muri Uganda, naho TP Mazembe ikazahura na Azam Fc yo muri Tanzania.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kt Muraho nitwa bernard nshimisha n,amakuru mutugeza ho pee ndabakunda
APR izahura niyihe