Rayon Sports izahura na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Biramahire Abeddy, yatsinze Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2024/2025, biyihesha itike yo kuzahurira ku mukino wa nyuma na APR FC.

Aziz Bassane ahanganye na Rushema Chris
Aziz Bassane ahanganye na Rushema Chris

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2024 muri Stade Amahoro, nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye i Huye warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Rayon Sports yinjiye mu mukino yotsa Mukura VS igitutu, ndetse mu minota ine ya mbere iyi kipe batazira ‘Gikundiro’, yari imaze kugerageza uburyo bubiri bukomeye imbere y’izamu rya Mukura, nk’ubwo Biramahire Abeddy yacitse ba myugariro ariko akazibirwa n’Umunyezamu, Nicholas Ssebwato, mbere gato y’ubundi bwahushijwe na Aziz Bassane Koulagna, myugariro Rushema Chris akora akazi ke neza.

Mu minota 16, Mukura yigaranzuye Rayon Sports mu buryo bwo kugumana umupira no gusatira izamu, uburyo buremereye buba ubw’Umunya-Ghana, Mensah Boateng Agyemin wararitse ba myugariro ba Rayon Sports bose agasigarana n’Umunyezamu, Ndikuriyo Patient, ananirwa gufungura amazamu umupira woherezwa muri koruneri itagize icyo ibyara gifatika.

Biramahire Abeddy wafashije Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma atsinda Mukura mu mikino yombi
Biramahire Abeddy wafashije Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma atsinda Mukura mu mikino yombi

Ku munota wa 34, rutahizamu Biramahire Abeddy yateye umutambiko w’izamu amaze kunyura mu rihumye ubwugarizi bwarimo Abdul Jalilu, Ishimwe Abdoul na Rushema Chris; haba icyikango ko Rayon Sports yaba ifunguye amazamu.

Iki gikorwa cyaje gikurikiye uburyo butatu bwabonetse kuva ku munota wa 27, gusa Umunya-Cameroun, Aziz Bassane ntabubyaze umusaruro, igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri yagabanyije gusatirana cyane, bashingira ku mupira wakinirwaga hagati mu kibuga. Ku munota wa 63, Kanamugire Roger yasimbuwe na Niyonzima Olivier Seif, nyuma yo kugongana na bagenzi be bagerageza gukiza izamu, asohorwa ku ngombyi y’abarwayi.

Nk’uko yabigenje mu mukino ubanza, Biramahire Abeddy yahagurukije Aba-Rayons bari muri Stade Amahoro, afungura amazamu nyuma y’umupira mwiza yacomekewe na Serumogo Ali ku ruhande rw’iburyo, bigizwemo uruhare rukomeye na Kapiteni, Muhire Kevin ku munota wa 73.

Omar Gning wari uhagaze neza mu bwugarizi bwa Rayon Sports
Omar Gning wari uhagaze neza mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma mu Gikombe cy’Amahoro, yawuherukagaho muri 2023 ndetse iza kwegukana icyo gikombe itsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye igitego 1-0, na ho Mukura yegukana umwanya wa gatatu ibifashijwemo na Hakizimana Zubert itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

Ni mu gihe Mukura iheruka iki gikombe muri 2018, kikaba na kimwe rukumbi igira, ubwo yatsindaga Rayon Sports kuri za penaliti ku mukino wa nyuma.

Rayon Sports isanze mukeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2024 muri Stade Amahoro.

Serumogo Ali watanze umupira wavuyemo igitego
Serumogo Ali watanze umupira wavuyemo igitego
Abafana ba Rayon Sports bashyigikiye ikipe yabo kugera ku munota wa nyuma
Abafana ba Rayon Sports bashyigikiye ikipe yabo kugera ku munota wa nyuma
Perezida w'Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul n'uwa Rayon Sports FC, Twagirayezu Thadée bishimiye kugera ku mukino wa nyuma
Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul n’uwa Rayon Sports FC, Twagirayezu Thadée bishimiye kugera ku mukino wa nyuma

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka