
Wari umukino utoroshye wabereye kuri Stade ya Gicumbi, aho Rayon Sports yaje gutsinda Gicumbi igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 27.
Ni igitego Sefu ukomeje gufasha Rayon Sports yatsinze ku mupira wari uvuye kuri Coup-Franc yatewe na Eric Rutanga.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 43, igarukirwa na APR ifite amanota 42, APR ikaba ifite umukino igomba gukina na Marines kuri uyu wa Kabiri.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Gicumbi FC: Shyaka Regis, Nshimiyimana Aboubakar, Muhumure Omar, Uwiringiyimana Christophe, Myango Ombeni, Yahya Saleh, Harerimana Fidele, Kalisa Dyalot, Gahamanyi Bonfice, Mfitumukiza Nzungu, Murenzi Patrick.
Rayon Sports: Mazimpaka André, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Habimana Hussein, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Raphael Da Silva, Jules Ulimwengu na Manishimwe Djabel.
Amwe mu mafoto kuri uyu mukino











National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kbs rayon sport nikomereze ah
tuza nagitwara kbs
the blues 4ever&ever