Mu mukino wa kabiri wa 1/4 cya CECAFA Kagame Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports ihatsindiwe na KCCA bituma ihita isezererwa.
Ikipe ya KCCA yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Kizza Mustapha, Rayon Sports icyishyura ku munota wa 48 gitsinzwe na Rugwiro Hervé.
Ku munota wa 66, Kizza Mustapha yatsindiye KCCA igitego cya kabiri, umukino urangira Rayon Sports itabashije kucyishyura ndetse ihita inasezererwa.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|