Rayon Sports itsinze Vision FC yuzuza imikino umunani yikurikiranya idatsindwa

Ikipe ya Rayon Sports inyagiye ikipe ya Vision FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 n’imikino umunani yikurikiranya idatsindwa.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Ibitego bya rutahizamu Fall Ngagne ndetse na Iraguha Hadji nibyo bihaye itsinzi Rayon Sports yujuje imikino umunani (8) yikurikiranya idatsindwa mbere y’uko izacakirana na Muhazi FC kuri uyu wa Gatatu ndetse n’umukino izahuramo na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Mbere y’uyu mukino, hari havuzwe byinshi cyane ku ikipe ya Vision FC, yavugaga ko nubwo batagize intangiriro nziza z’umwaka, ariko bagomba gukura amanota atatu (3) ku ikipe ya Rayon Sports itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.

Muhire Kevin watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Muhire Kevin watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports niyo yinjiye mu mukino neza cyane ku ruhande rwa barutahizamu bayo, barimo nka Iraguha Hadji wari watangiye kugerageza gushaka gutungura umunyezamu wa Vision FC, James Desire ariko akaza kuzibirwa na ba myugariro ba Vision FC.

Ntabwo ikipe ya Vision FC yigeze yorohera ikipe ya Rayon Sports, nibura kugeza ku munota wa 20 kuko nayo wabonaga icishamo igasatira nubwo ibyemezo byayo bya nyuma ntacyo byahinduraga.

Ku munota wa 25, ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu kuri rutahizamu Fall Gagne ku mupira yari ahawe na mugenzi we Iraguha Hadji.

Iraguha yarsinze igitego anatanga umupira wavuyemo ikindi
Iraguha yarsinze igitego anatanga umupira wavuyemo ikindi

Binyuze ku mukinnyi nka Kwizera Pierrot, Vision FC yagerageje uburyo butandukanye ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye akomeza kwitwara neza.

Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka kuko hari hanongeweho iminota y’inyongera, Iraguha Hadji yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe neza na Muhire Kevin.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe ya Vision FC, aho Stephen Mbonyi yasohotse mu kibuga maze aha umwanya Rurangwa Mosi, usibye izo mpinduka, igice cya kabiri cyaranzwe n’intangiriro zidashamaje ku mpande zombi gusa ukabona ko ikipe ya Vision FC ishaka uburyo nibura yaba yishyuye igitego 1.

Rutahizamu Fall Ngagne yatsindaga igitego cya 6 mu mikino 6
Rutahizamu Fall Ngagne yatsindaga igitego cya 6 mu mikino 6

Ku munota wa 67, ikipe ya Rayon sports yakoze impinduka ikuramo Kanamugire Roger na Aziz Bassane maze hinjira Adama Bagayogo na Niyonzima Ollivier Seif.

Vision FC nayo yahise ikora impinduka ikuramo Kwizera Pierrot wanakiniye Rayon Sorts asohokana na Ibrahim Nshimiyimana basimburwa na Yves Rwakazayire na Ndikumana Faustin.

Rayon Sports yongeye kunyeganyeza inshundura ku gitego cyatsinzwe na Fall Ngagne, ku munota wa 76 w’umukino ku mupira yari ahawe na Adama Bagayogo ahita yuzuza n’ibitego 6 mu mikino 6 amaze gukinira Rayon Sports.

Rayon Sports yakinaga umukino wa munani wikurikiranya idatsindwa
Rayon Sports yakinaga umukino wa munani wikurikiranya idatsindwa

Ku munota wa 80, ikipe ya Vision FC yongeye gukora impinduka, maze ikuramo Omar Nizeyimana asimburwa na Radjab Mbajineza gusa ntibyagira icyo bitanga kuko n’ubundi umukino warangiye ari ibitego 3 bya Rayon Sports ku busa bwa Vision FC.

Nyuma yo gutsinda Vision FC, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 aho ikurikiwe na As Kigali igomba kwisobanura na APR FC kuri iki cyumweru. Vision FC yagumye ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota umunani (8).

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'umukino
Abatoza b’amakipe yombi basuhuzanya mbere y’umukino

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka