Rayon Sports itsinze Rutsiro FC, yisubiza umwanya wa mbere (Amafoto)
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kane, yisubiza umwanya wa mbere wari warayeho APR FC ku rutonde rw’agateganyo.

Rayon Sports yaje ifite ubutumwa bwo kwisubiza umwanya wa mbere yaraye yambuwe na mukeba wayo APR FC by’agateganyo, yari yakoze impinduka enye mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga, zasize ba Nshimiyimana bombi [Fabrice na Emmanuel ], Serumogo Ally na Rukundo Abdul-Rahman babona umwanya.
Mbere y’uko amasegonda aba 40 y’umukino, Umunya-Cameroun, Aziz Bassane Koulagna yafunguye amazamu nyuma yo kwakira umupira mwiza cyane wa Ndayishimiye Richard yanyujije hagati ya ba myugariro ba Rutsiro FC, maze uyu musore witwaye neza mu mukino wose muri rusange nawe ntiyamutenguha atsinda igitego cya mbere.


Nyuma yo gutsindwa igitego, Rutsiro FC yatangiye kubaka uburyo bw’ibitego bushingiye ku guhererekanya umupira binyuze cyane muri Ndabitezimana Lazard, Kwizera Bahati Emilien, Mumbere Mbusa Jérémie, Kwizera Eric na Habimana Yves, icyakora bakabanirwa gutera mu izamu ryari ririnzwe n’Umurundi, Ndikuriyo Patient, maze umusifuzi Twagirumukiza Abdoul yanzura igice cya mbere Rayon Sports iyoboje igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yinjijemo bamwe mu bakinnyi bayo beza, nk’aho Niyonzima Olivier Seif na Bugingo Hakim binjiyemo basimbura Nshimiyimana Fabrice na Biramahire Abeddy ku ruhande rwa Rayon Sports, impinduka zongereye imbaraga kuri iyi kipe yasabwaga igitego cya kabiri ngo yizere intsinzi n’umwanya wa mbere.
Rukundo Abdul-Rahman yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri kuri penaliti yabonetse ku ikosa ryakorewe Ishimwe Fiston, nubwo n’umunyezamu, Itangishatse Jean Paul yari yakurikiye umupira ku munota wa 74 w’umukino.


Nyuma y’uyu mukino wasozaga indi yose yo ku munsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa mbere n’amanota 56, aho irusha APR FC ya kabiri inota rimwe aho ifite 55. Ni mu gihe Rutsiro FC yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 37.







National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|