Rayon Sports itsinze Rutsiro FC mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda igitego 1-0, itsinda umukino wa kabiri wikurikiranya muri shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wari utegerejwe cyane kuko Rutsiro FC yari ikipe itari yatsindwa muri shampiyona, mu gihe Rayon Sports yari itegereje andi manota atatu nyuma yo gutsinda Gasogi United ku munsi wa kane.

Iminota 15 ya mbere amakipe yombi yayitangiye akina umukino wihuta asatirana imbere ariko bidahambaye, gusa buri imwe ikaba yari imaze kubonamo koruneri ebyiri muri iyi minota. Ku munota wa gatanu habonetse uburyo bwa mbere bukomeye ubwo Niyonzima Olivier Seif yateraga umupira muremure maze Charles Bbale awuha Aziz Bassane n’igituza ku ruhande rw’iburyo awinjirana mu rubuga rw’amahina ariko bawushyira muri koruneri.

Uyu mupira w’umuterekano watewe na Muhire Kevin maze Omar Gning ashyizeho umutwe uca ku ruhande gato kuko wari wamaze kurenga umunyezamu Matumele Arnold. Kugeza ku munota wa 30 Rutsiro FC yerekanaga umukino mwiza mu guhererekanya cyane yubakira hagati mu kibuga hari hayobowe na Uwambajimana Leon (Kawunga), Kwizera Eric, Mumbere Jeremie na Mumbere Malikidogo bahakinaga cyane mu gihe imbere hari Nizeyimana Jean Claude na Habimana Yves.

Rayon Sports ariko na yo Muhire Kevin, Aziz Bassane, Charles Bbale na Iraguha Hadji bageragezaga gushaka uburyo bw’ibitego gusa iyi kipe ibona imipira y’imiterekano yaterwaga na Kevin Muhire ariko itatanze umusaruro. Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0. Rayon Sports yatakaje Nsabimana Aimable wavuyemo ku munota wa 90 kubera imvune agasimburwa na Youssou Diagne.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Niyonzima Olivier Seif ishyiramo Kanamugire Roger. Rutsiro FC yatangiye igice cya kabiri ihusha uburyo bukomeye ubwo kapiteni Habyarimana Eugene yahinduraga umupira maze Habimana Yves ashatse kuroba umunyezamu Khadime Ndiaye aratabara ku munota wa 47. Nyuma y’umunota umwe hikanzwe penaliti ya Rutsiro FC ariko umusifuzi Nizeyimana Isiaka avuga ko atari yo ahubwo Rayon Sports ikosora ku munota wa 50 ibona igitego cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina anatsinda ikipe yakiniye.

Iraguha Hadji niwe wahesheje amanota atatu Rayon Sports atsinda igitego kimwe rukumbi yabonye
Iraguha Hadji niwe wahesheje amanota atatu Rayon Sports atsinda igitego kimwe rukumbi yabonye

Rutsiro FC yari yatangiye na yo isimbuza ikuramo Nizeyimana Jean Claude wasimbuwe na Nkubito Hamza mu gihe ku munota wa 57 Uwambajimana Leon wakinaga hagati na we yasimbuwe na Ndikumana Christian. Nubwo yari yatsinzwe igitego ariko, Rutsiro FC yakinaga neza gusa uburyo imbere y’izamu ntibwaba bwinshi kuko Rayon Sports ari yo yageraga imbere y’izamu cyane na nyuma yo gushyira mu kibuga Adama Bagayogo wasimbuye Aziz Bassane.

Mu minota 10 ya nyuma y’umukino, ikipe ya Rutsiro FC yanavunikishije kapiteni Habyarimana Eugene wasimbuwe na Kwizera Bahati, yakinaga neza kurusha Rayon Sports wabonaga iri kugarira irwana no kurinda igitego cyayo. Ibi byatumye Rayon Sports isimbuza ikuramo Iraguha Hadji usatira, ishyiramo Ganijuru Ishimwe wugarira winjiranye na Rukundo Abdourahman wasimbuye Charles Bbale. Iminota 90 isanzwe yarangiye Rayon Sports igifite 1-0 hongerwaho itanu na yo yarangiye uko, iyi kipe n’abakunzi bayo basubirana i Kigali amanota atatu.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka