Saa kumi n’ebyiri zuzuye umusifuzi Munyurangabo Moise yari atangije umukino, Rayon Sports itangira isatira izamu rya Bugesera by’umwihariko Mugisha Gilbert bageragezaga gushaka igitego hakiri kare, umunyezamu Kwizera Janvier n’ubwo atabakundiye, igice cya mbere cy’umukino kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Ku munota wa 61 w’umukino, Iranzi Jean Claude yahaye umupira mwiza Eric Rutanga wahise awuhindura mu rubuga rw’amahina, Mugisha Gilbert ahita awutsinda n’umutwe.
Ku munota wa 67, Oumar Sidibe yinjirije umupira Michael Sarpong wahise asiga ba myugariro ba Bugesera, ahita atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Ku munota wa 90 w’umukino, ikipe ya Bugesera yaje kubona igitego, cyatsinzwe na Rucogoza Djihad n’umutwe, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports:
Kimenyi Yves, Irambona Eric, Rutanga Eric , Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude, Sarpong Michael.
Bugesera FC: Kwizera Janvier, Ishimwe Zappy, Ngarambe Jimmy Ibrahim, Bizimana Joe , Wilondja Jacques , Murengezi Rodrigue , Shaban Hussein Tchabalala, Kibengo Jimmy, Moustapha Francis, Peter Otema, Nzabanita David.
Amafoto kuri uyu mukino



















Amafoto: Fiston Nyirishema
Mu yindi mikino...
I Rubavu, APR yitwaye neza inafata umwanya wa mbere
Kuri Stade Umuganda, ikipe ya APR FC yahatsindiye ikipe ya Marines ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel ndetse na Nizeyimana Djuma kuri Penaliti, bituma ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Gasogi yongeye kwihagararaho ihagama Police FC
Gasogi United izamutse uyu mwaka, yongeye kwitwara neza inganya na Police Fc 0-0, ikomeza agahigo kayo ko kuba itaratsindwa igitego na kimwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
BUGESERA NIYISHURE CASH ZABAKINNYI NA BATOZA BIRUKANYWE.KARENZI YIRIRWA ABESHYA .MURAKOZE