Ni umukino watangiye ukererewe iminota 15, aho ikipe ya Rayon Sports yabanje kugira ikibazo cy’imyenda byavugwaga ko isa n’iy’Amagaju, gusa biza kwemezwa ko harimo itandukaniro, umukino ubona gutangira.
Mbere y’uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kwibuka abakinnyi b’ikipe ya Chapecoense yo muri Brazil bazize impanuka y’indege, nk’uko byasabwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ikipe y’Amagaju, ku munota wa 20 w’igice cya mbere ku mupira yari ahawe na Kwizera Pierrot, Nsengiyumva Moustapha udakunze kubona amahirwe yo gukina aza gutsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Ku munota wa 43 w’umukino, Nsengiyumva Moustapha yaje gucenga myugariro w’Amagaju, ahereza umupira Nahimana Shassir wahise yohereza ishoti rikomeye, maze umukinnyi w’Amagaju awukoraho ukomereza mu izamu, umukino wose urangira ari ibitego 2-0

Abakinnyi babanje mu kibuga:
Amagaju: Shyaka Regis, Ndayishimiye Dieudonne, Nsengiyumva Djafari 14, Bizimana Noel, Hakizimana Hussein , Yumba Kayite, Irakoze Gabriel, Shaban Hussein Tchabalala, Sibomana Arafati,Ndizeye Innocent,Aman Mugisho Mukeshe


Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Irambona , Mugisha Francois Master, Munezero Fiston, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustapha, Moussa Camara
Andi mafoto kuri uyu mukino









Uko imikino y’umunsi wa 7 yagenze
Ku wa Gatanu taliki ya 2 Ukuboza 2016
APR Fc 2-1 Etincelles Fc
Ku wa Gatandatu taliki ya 3 Ukuboza 2016
Police Fc 1-1 Kirehe Fc
Espoir Fc 2-0 Musanze Fc
Gicumbi Fc 0-1 Marines Fc
Mukura VS vs AS Kigali (Wimuriwe taliki 27/12/2016)
Ku cyumweru taliki ya 4 Ukuboza 2016
Sunrise Fc 1-1 Bugesera Fc
SC Kiyovu 1-0 Pepinieres Fc
Amagaju Fc 0-2 Rayon Sports
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon Sport Oyeee! Naho Amagaju se!!!??? Yewe!
Keep it up rayon yacu komerezaho ubururu always............
abarayooooon
murabambere kbsa naho rayon ntibaho amashr e 3 3 3 2hkijyoo
murabambere kbsa naho rayon ntibaho amashr e 3 3 3 2hkijyoo
Rayon Ni Non Stop Mugutsinda
Iyinkuru ndayishimiye kbs.