
Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane yari yabaye aya mbere muri Shampiona ishize, amakipe atatu ari yo Rayon Sports, APR Fc na As Kigali, zasoje irushanwa zose zinganya amanota 6, hiyambazwa udupapuro dutatu, maze Rayon Sports iteruramo akanditseho ko yatwaye igikombe.
Igice cya mbere cyatangiranye ingufu ku mpande zombi ariko Rayon Sports itanga APR kwinjira mu mukino irawuyobora dore ko yaje no kubona igitego cyari gitsinzwe an Bimenyimana Kaleb ariko umusifuzi akacyanga bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri nabwo ikipe ya Rayon Sorts yakomje gusatira cyane kurusha APR dore ko ku munota wa 52 Bimenyimana yongeye kubona uburyo bwo gutsinda asigaranye n’umunyezamu maze umunyezamu Mvuyekure akawumukura ku kirenge.
Ku munota wa 63 umukinnyi wa APR Muhadriji Hakizimana yaje kubona ikarita itukura APR isigara ikinisha abakinnyi 10 biza gutuma Rayon ikina yisanzuye iza no kubona igitego cy’intsinzi aho rutanga Eric yateye Coup Franc ayinjiza neza bitum Rayon yegukana itsinzi.
Nyuma y’umukino hitabajwe igiceri kuko amategeko y’iri rushanwa avuga lko igihe amakipe anganyije amanota bareba imikino yabahuje,hakaba hagaragaaye amakipe atatu anganya amanota basanga buri yoese yagiye itsinda indi bitabaje igiceri Rayon iba iya mbere,APR iya kabiri naho As Kigali iza ku mwanya wa gatatu.
Abakinnyi babanjemo ba Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame,Nyandwi Saddam,Rutanga Eric,Manzi Thierry,Usengimana Faustin,Mukunzi Yannick,Niyonzima Olivier Sefu,Muhire Kevin,Manishimwe Djabel,Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils.
Ababanjemo muri APR
Mvuyekure Emery,Rukundo Denis,Imanishimwe Emmanuel,Rugwiro Herve,Nsabimana Aimable,Twizerimana Martin,Bizimana Djihad,Nshimiyimana Amran,Hakizimana Muhadjiri na Issa Bigirimana
Amwe mu mafoto ku mukino wa Rayon Sports na APR Fc







Mu mukino wari wabanje wahuje As Kigali na Police warangiye As Kigali itsinze Police ibitego 2-1 aho As Kigali byatumye As Kigali irangiza iri rushanwa ije ku mwanya wa 3 n’amanota 6 naho Police yatsinzwe imikino itatu yose ikaba yashoje irushanwa ari iya nyuma nta nota na rimwe.
Ababanjemo ba As Kigali:
Bate Shamiru,Iradukunda Eric,Mutijima Janvier,Kayumba Soter,Bishira Latif,Niyonzima Ally,Ntwari Evode,Nsabimana Eric,Karanda Frank,Benedata Janvier Ngama Emmanuel
Ababanjemo ba Police:
Bwanakweli Emmanuel,Mpozembizi Mohammed,Ndayishimiye Celestin,Munezero Filston,Ngendahimana Eric,Nizeyimana Mirafa,Muhinda Brian,Iradukunda Bertrand,Songa Isae,Biranahire Christophe Abeddy,Nzabanita David
Rayon Sports Yatwaye igikombe n’amafaranga miliyoni 3 naho APR ihabwa Miliyoni 2 mu gihe As Kigali yahawe Miliyoni imwe.
Umukinnyi w’irushanwa yabaye mukunzi Yannick,umunyezamu aba Ndayishimiye Eric Bakame,uwatsinze ibitego byinshi aba Karanda Frank wa As Kigali mu gihe umukinnyi muto yabaye Twizerimana Martin Fabrice
National Football League
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo REYOR YADUTWAYE IGIKOMBE NTAKIBAZO ARIKO NATWE TUZAYISUSURIRA IGISENYI NUMUFANA WA APR
ndanezerewe cyane ku bwa rayon gikundiro forever kd nifatanyije numuryango wa evarste IMANA IMWAKIRE
Reyo oyeeeeeee 23tuzaberekera kugisenyi ko dushoboye
Irijoro nanezerewe cyane aper yakinaga nkitagitwara ubugomegusa.badutezgereze ku 23 bazatubona reyo oyeeeeeee🍌🍏🥑🌽☔🌙
ikipe ni Rayon sport naho.izindi zirabeshya
birashimishije pe
Gutsindira kuri tombola nabyo si...........
Ubundi se abantu bayobewe ko RAYON SPORTS ARI IKIPE Y’IMANA!RAYON SPORTS OYEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
bravo kuri gikundiro. Abafana n’abakunzi ba ruhago