Kuri Stade yahimbwe Gologota, Rayon Sports ihatsindiwe na Sunrise.

Ikipe ya Sunrise yatunguye ikipe ya Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1, byatsinzwe na Majanjaro Suleiman ndetse na Wange Pius, naho icya Rayon Sports gitsindwa na Bizimana Yannick.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Sunrise: Itangishaka Jean Paul, Uwambazimana Leon, Niyonshuti Gad,Mushimiyimana Regis, Nzayisenga Jean D’Amour,Wangi Pius, Manjanjaro Suleiman, Babuwa Samson, Niyibizi Vedaste, Twgairimana Innocent
Rayon Sports: Mazimpaka, Rutanga, Iragire Saidi, Rugwiro, Irambona, Mirafa, Mugisha Gilbert, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Sarpong Michael na Iranzi Jean Claude.
AS KIGALI yari imaze iminsi idatsinda yaje kongera kubona amanota atatu.
Ikipe y’umutoza Eric Nshimiyimana yari imaze iminsi itazi uko amanota atatu asa, yaje kwihererana Marines iyitsinda igitego 1-0, cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim.
Gasogi yari itaratsindwa igitego, yahawe ikaze na Mukura mu cyiciro cya mbere.
Gasogi United yari yerekeje i Huye itaratsindwa igitego na kimwe muri iyi shampiyona, yaje gutsindirwa kuri Stade Huye ibitego 2-1, biba inshuro ya mbere itsinzwe muri iyi shampiyona.
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Reyosportyacu turayikundakatuzayigwa inyumape.ahubwonishake umwataka usozagahundaturabakurikiyekanditurabakundacyane.
NIBYIZAKO UMUKEBA YATSIKIYE UBUNDI NIMENYE ICYOGUKORA HAKIRIKARE.
GASENYI WE URAGATOYE PE .NONEHO URAJYA HE.NTA NKOKO YURIYE INTAMA PE BIRAGARAGAYE.MURAKOZE