Rayon Sports itomboye Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya Total Energies CAF Confederation Cup 2025-2026.

Ibi byabaye nyuma ya tombola y’ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika 2025-2026 yabereye muri Tanzania. Rayon Sports yabaye iya kabiri muri shampiyona 2024-2025, yari mu gakangara ka kabiri hamwe n’amakipe atandukanye, tombola yagaragaje ko izahura na Singida Black Stars yo yabaye iya kane muri shampiyona ya Tanzania.

Rayon Sports niyo izakira umukino ubanza
w’iri jonjora ry’ibanze uzakinwa hagati y’itariki 19-21 Nzeri naho uwo kwishyura ubera muri Tanzania hagati y’itariki 26-28 Nzeri 2025 mu gihe amakipe azagera mu ijonjora rya kabiri, azarikina hagati y’itariki 17-19 Ukwakira 2025 akina imikino ibanza, naho iyo kwishyura ikinwe tariki hagati ya 24-26 Ukwakira.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka