Kuri uyu wa Gatanu kuri FERWAFA habereye tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, aho ndetse hanakozwe uburyo amakipe azagenda ahura kugera ku mukino wa nyuma hatiriwe haba indi tombola.

Ikipe ya Rayon Sports ari nayo yatomboye mbere, yatomboye kuzahura n’ikipe ya Musanze FC yaraye isezereye Intare FC, umukino wa mbere ukazabera ku kibuga cy’ikipe ya Musanze.
Ikipe ya APR FC yo yatomboye kuzahura n’ikipe y’Amagaju, Kiyovu Sports itombora Marine FC, aho muri aya makipe izizakomeza zizahita zicakiranira muri ¼ cy’irangiza.
Uko Tombola yagenze
1. Musanze v Rayon Sports
2. Etincelles FC v AS Kigali
3. Etoile de l’Est v Mukura
4. Marine FC v Kiyovu Sports
5. Amagaju FC v APR FC
6. La Jeunesse v Police FC
7. Gasogi United v Sunrise
8. Gicumbi FC v Bugesera FC
Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irangiza
Musanze v Rayon Sports/Gicumbi FC v Bugesera FC
Etincelles FC v AS Kigali/Gasogi United v Sunrise
Etoile de l’Est v Mukura/La Jeunesse v Police FC
Marine FC v Kiyovu Sports/Amagaju FC v APR FC
Ingengabihe igaragaza uko amakipe azahura kugeza ku mukino wa nyuma


National Football League
Ohereza igitekerezo
|