Mu ibaruwa ikipe ya Rayon Sports yandikiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), igaragaza abakinnyi batemerewe gukina umukino wo kwishyura Young Africans (Yanga) izakiramo Rayon Sports, hagaragaramo Usengimana Fasutin bivugwa ko yahawe ikarita y’umuhondo.

Ibi byaje gutera urujijo kuko muri raporo y’umusifuzi, ndetse ikomatanye n’uko buri mukinnyi yagiye yitwara muri uriya mukino, hagaragaramo ko Yannick Mukunzi ari we wari wahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 42 w’umukino.


Rayon Sports yahawe amasaha 24 yo kureba niba imyanzuro yatanzwe nta kwibeshya kwabayeho ubundi ikandikira CAF, gusa amakuru atugeraho ni uko ikipe ya Rayon Sports ishobora kwandika isaba ko byakosorwa, Faustin Usengimana akaba yazakina umukino wo muri Tanzania.


Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho izakina umukino wa kabiri mu itsinda D n’ikipe ya Yanga, iyi Yanga ikaba umukino ubanza yaranyagiwe na USM Alger ibitego 4-0, mu gihe Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Eweee CAF nayo ibyayo byayoborany pe.ubu Faustin azize iki ?