
Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri stade Amahoro i Remera aho Rayon yatsinze iyi kipe ibitego 2-0, no mu mukino ubanza yari yayinyagiye ibitego 4-0 binayihesha gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 27 w’igice cya mbere aho Kwizera pierrot yateye kufura umuzamu wa Wau Salaam ntiyabasha gukuramo umupira igice cya mbere kirangira ari 1-0.


Mu gice cya kabiri Rayon Sport yashatse uburyo yatsinda ikindi gitego aho Camara Moussa yakomeje kotsa igitutu ab’inyuma aza kubonera Rayon Sport igitego cya kabiri ku munota wa 81, umukino urangira ari 2-0
Muri uyu mukino umukinnyi w’inyuma wa Rayon Mutsinzi Ange yaje guhabwa ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Wau Salaam.

Rayons Sport yasezereye Wau Salaam igomba guhura na Les Onze Createurs yo muri Mali mu cyiciro gikurikira.

Abakinnyi ba Rayon Sport babanjemo:
Mu izamu:Ndayishimiye Jean Luc
Ba myugariro:Manzi Thierry,Irambona Eric,Mutsinzi Ange na Mugabo Gabriel
Abo hagati:Kwizera pierrot,Mugheni Fabrice,Manishimwe Djabel na Nsengiyumva Moustapha
Ba Rutahizamu:Nahimana Shassir na Camara Moussa
Abakinnyi babanjemo ba Wau Salaam:
Mu izamu:Simon Farajalla
Ba myugariro:Edwad Julio,Gasper Ayom,Rofino Ambrose na Nnadozie Ahamefule
Abo hagati:Khalid Djuma,Elhadji Atoron,na Rushdi Ekueldito
Ba rutahizamu:Olivier Kangi na Emmanuel Nggeka

National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababanjemo Kuruhande Rwa Wau Haraburamo Umwe Ntabwo Wabujuje.
Ariko Rayon igerageze kugababanya amafaranga 2000 binjiriza ahasanzwe muri stade kuko bituma abafana baba bakeya Kiri stade
Rayon nikipe isobanutse pe
Mutubwire uko urugendo rwa Rayon FC rwaba rumeze mugihe yavanamo les Onze createurs.