Tariki 17 Ugushyingo 2014,ni bwo Andy Magloire MFUTILA yumvikanye na Rayon Sports, ndetse anahabwa amasezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe cy’umwaka washoboraga kongerwa aramutse yitwaye neza.

Uyu mutoza ariko ntabwo yaje koroherwa n’akazi ke mu ikipe y’i Nyanza, kuko mu mikino 10 yose iyi kipe yari imaze gukina kuva yayizamo ntanumwe yari yarabonyemo intsinzi. Iki, kikaba gitumye asezererwa muri iyi kipe atarangije amasezerano ye.
Amakuru ava muri Rayon Sports, akaba avuga ko umutoza Habimana Soshtene wari wungirije Mfutila ari we ugiye kuba asigaranye iyi kipe, nkuko umuvugizi wayo Niyomusabye Emmanuel yabitangaje ku rubuga rwe rwa Facebook.

Mfutila muri Rayon Sports, yari yarahawe inshingano eshatu z’ingenzi aho bigaragara ko bitari bigishobotse kuzigeraho. Uyu, yari yarasabwe kugeza Rayon Sports kure hashoboka mu marushanwa mpuzamahanga iizitabira, gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda no kubaka ikipe ishingiye kuri gahunda/Politiki y’imikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu ariko, akaba asize Rayon Sports ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 22, aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 10. Uyu akaba kandi yarayoboye Rayon Sports ikagera ku mwanya wa kane mu makipe ane yakinaga irushanwa rya Prudence mu mpera z’icyumweru twasoje.

Uretse Rayon Sports, Andy Mfutila akaba yaranatoje ikipe ya APR FC yajemo avuye muri AS Sodigraf na Lupopo. Ubwo yavaga muri APR FC, Mfutila yerekeje muri AS Vita, atoza CS Don Bosco, ajya muri TP Mazembe nk’umutoza wungirije Lamine Ndiaye, ayivamo ajya muri Don Bosco, yaje kuvamo akerekeza muri AS Bantou yatozaga mbere yo kugaruka mu Rwanda muri Rayon Sports.

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahasigaye nimukoreshe uburyo buke mugihe mukiyubaka. Mushyire imbaraga mu bakinnyi bakiri bato kandi mwirereye, muzajye mubaha amasezerano y’igihe kirekire. Turizera ko mu gihe kiri imbere nta kipe izaduhangara ukuri uyu mugabane wa Africa, niba ubuyobozi bwemeye ko ikipe ari iya Rubanda, bukiyemeza kubassocia muri gahunda zose zigamije kuzamura ikipe. Ubuyobozi bwirinde gukorana n’abadakunda ikipe, burebe imbere.