
Ni umukino watangiye Rayon Sports isatira ariko amahirwe yagiye ibona ntiyashobora kuyabyaza umusaruro hakiri kare.
Rayon Sports yari yatsindiwe I Nyagatare ibitego 2 kuri 1 yasabwaga kubona igitego kimwe ku busa kugirango igere ku mukino wa nyuma.
Mu gice cya mbere Uwambajimana Leon yagoye cyane Rayon, aho yagaragaraga yica umukino wayo hagati.
Mu gice cya kabiri Rayon yinjiye mu mukino itangira gukina neza.

Niyonzima Olivier Sefu yatsindiye Rayon igitego nyuma y’uburangare bw’umuzamu n’abinyuma ba Sunrise.
Rayon yari imaze kugarura Morale yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yahawe na Yannick Mukunzi.
Umukino warangiye ari ibitego 2-0 ,Rayon ikatisha tike yo kujya ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2 ku mikino yombi.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganijwe ku cyumweru hagati ya Mukura na Rayon Sports.
Sunrise na APR zasezerewe muri 1/2 zizakinira umwanya wa gatatu.
Rayon yaherukaga guhurira na Mukura ku mukino wa nyuma mu 2005 ,ubwo yayitsindaga 3 ku busa ikayitwara igikombe cy’amahoro.

National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi nibyo kbs Rayon yacu turayemera